Ni mu gihe mu dukiriro twujuje ibisabwa haba hari icyumba cyo gushyiramo ibikoresho barangije gukora, kikifashishwa mu kubirinda kwandura, no kubyereka abakiriya.
Mu gakiriro ka Rusizi ho ibikoresho byarangije gukorwa usanga bimwe birunze mu mbuga, ibindi birunze aho babariza, ibituma byanduzwa n’ivumbi ribitumukiraho.
Nshimiyimana Eric, ubaza ibitanda, utubati, ameza, inzugi n’ibindi bikoresho bikorwa mu mbaho, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko aherutse kubona ikiraka cy’ibikoresho yagombaga kohereza mu murenge wa Nzahaha arabikora birarangira, ariko kubera ko yabikoze ibyumweru bitatu kandi yaragombaga kubyijyanira rimwe ibya nyuma byarangiye ibya mbere byaranduye bisaba ko yongera kubisiga.
Ati “Kugura irindi rangi na verini no kwishyura umuntu wo kongera kubisiga byampombeje ibihumbi 60Frw”.
Ntihinyurwa Jean, umaze imyaka 7 abariza muri aka Gakiriro katashywe mu 2016, avuga ko bakora ibikoresho bakabirimbisha ariko bikarangira byongeye kwandura kuko badafite aho kubishyira habugenewe.
Ati “Usanga irangi cyangwa verini wabisize ibaye nk’imfabusa kuko bihita byandura kubera ko nta hantu hizewe ho gushyira ibintu byuzuye. Tukaba dufite imbogamizi yo gukodesha inyubako ituzuye. Icyifuzo cyacu ni uko akarere kakuzuza inzu kari katangiye igenewe gushyirwamo ibikoresho byuzuye”.
Mu bikoresho bikunze kwandura cyane harimo intebe z’imyenda,amasanduku yo gushyinguramo, ameza n’utubati.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikibazo cy’ubuto bw’agakiriro ka Rusizi bakizi ndetse ko bari kugishakira igisubizo.
Ati “Turi gushakisha uburyo ingengo y’imari yaboneka tukakagura kugira ngo ababaji ndetse n’abandi banyabukorikori bakorera hariya bage babasha kubona aho bashyira ibikorwa byabo kugira ngo abakiriya bage babasha kubihasanga bimeze neza”.
Agakiriro ka Rusizi gakoreramo abarenga 200 barimo abagore n’abakobwa barenga 60.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!