00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakorera mu gakiriro ka Karongi bafite ubwoba ko gashobora kubagwaho

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 23 September 2022 saa 03:19
Yasuwe :

Abakorera mu gakiriro ka Karongi bafite ubwoba ko inzu igeretse bakoreramo ishobora kuzabagwaho kuko nta nkingi zihagije.

Mugiraneza Vianney udodera muri aka gakiriro, yavuze ko atumva impamvu iyi gorofa inyeganyega iyo bayikandagiyeho kandi atari ko bigenda ku zindi.

Ati “Niba ari ibikoresho bayimye, niba ariko yubatse ahantu h’amaninda ntabwo mbizi. Abayobozi baraza tukabibereka bakavuga ngo bazadukorera ubuvugizi. Hari n’igihe bigeze kuvuga ngo badukuremo babanze bahakore neza ariko sinzi aho byahereye”.

Ngwije Jean Bosco uhagarariye abakorera inkweto mu gakiriro ka Karongi, yabwiye IGIHE ko bakeka ko impamvu iyi nzu inyeganyega ari uko inkingi zifashe idari zidahagije.

Ati “Dufite impungenge ko isaha n’isaha gishobora kuriduka. Ubwo haheruka kuba umutingito i Goma byarakubitaga twese tugasohoka twiruka, icyo gihe sima yo hasi yagiye ituragurika.”

Abakorera muri aka gakiriro basanga mu gihe inzu yo hasi yakongerwamo inkingi, hanongerwamo ibyumba ntikomeze kuba icyumba gihurutuye kuko bakeka ko byongera uko kunyeganyega.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe ubukungu n’Iterambere, Niragire Théophile yabwiye IGIHE ko imirimo yo kubaka itararangira ndetse ngo abatekinisiye b’akarere bafatanyije n’izindi nzego barasuzumye basanga impamvu iyi nzu inyenganyega ari uko hari inkingi iburamo.

Abo batenisiye ngo banagaragaje ko nubwo iyi nzu inyegangega bitabuza abantu kuba bakomeje kuyikoreramo.

Ati “Hari umurongo wari watanzwe n’inama njyanama ntabwo twabashije kuwumva kimwe na rwiyemezamirimo, turaza gushyiramo imbaraga kugira ngo kiriya kibazo kirangire natwe ntabwo twashimishwa no kugira imirimo itarangiye”.

Agakiriro ka Karongi katangiye gukorerwamo mu 2016. Ubu gakorerwamo n’abagera kuri 270 ariko ntabwo karamurikirwa akarere mu buryo bwa burundu.

Iyi nyubako abaturage batangiye kuyikoreramo mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .