00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babangamiwe no kutoroherezwa n’ibihugu byo muri Afurika yo hagati

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 14 May 2024 saa 11:39
Yasuwe :

Abacuruzi bo mu Rwanda bohereza ibicuruzwa binyuranye mu mahanga baratangaza ko bafite imbogamizi ku gucururiza muri Afurika yo Hagati mu bihugu biri mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (CEEAC) u Rwanda rubereye umunyamuryango.

Ibi byaganiriweho mu nama yahuje abo bacuruzi n’ubuyobozi bwa CEEAC yabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024. Ni inama yari igamije kungurana ibitekerezo biganisha ku isinywa ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange ku bihugu bigize uyu muryango bidahahirana uko bikwiye harimo n’u Rwanda.

Kanani Espèrance wohereza hanze ibicuzwa bijyanye n’ibyo kurya avuga ko bimwe mu bihugu bigeze CEEAC nta nyoroshyo bishyiraho ku bacuruzi bo mu bindi bihugu binyamuryango ku buryo hamwe kuhacururiza bidashoboka nyamara umuryango ugamije koroshya ubuhahirane.

Yagize ati “Ubwa mbere tujya gucuruza muri Gabon baduciye imisoro ya 52% kandi ntago byari gukunda. Byari nko kuvuga ngo nitureke ubucuruzi muri icyo gihugu kuko ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ari byo byazanagamo ibicuruzwa. Nk’abacuruzi kuguca ayo mafaranga ni ikintu gikomeye cyane kuko nta nyungu ya 52% wabona ku gicuruzwa”.

Kanani yavuze ko inzego bireba ziramutse zibashije gushyiraho iri soko rusange ku bihugu binyamuryango byose byaba ari amahirwe akomeye kuko isoko rihari ikibazo kikiri izo mbogamizi zijyanye no gucururiza mu bihugu binyamuryango bya CEEAC.

Ati “Nk’abohereza ibicuruzwa hanze twabigiramo inyungu nyinshi cyane tugize amahirwe ibihugu byose bikoroshya ubuhahirane. Imbogamizi ntiziri kuri twebwe abacuruzi kuko twe turiteguye kujyayo n’ibicuruzwa byacu barabikunze”.

Komiseri muri CEEAC, François Kanimba akanaba ukuriye delegation yashyizweho ngo isuzume idindira ry’isoko rusange muri uyu muryango, yavuze ko washinzwe ugamije ubutwererane mu bihugu binyamuryango ariko ko nta bintu bifatika wabashije kugeraho.

Ibyo ngo byatumye hafatwa umwanzuro wo kuganiriza buri gihugu muri birindwi bigifte imbogamizi ku isoko rusange rya ECCAS harimo n’u Rwanda ndetse ko n’abacuruzi bari mu bagomba kuganirizwa.

Kanimba avuga ko izo mbogamizi kuri ibyo bihugu nizimara kuganirwaho hazabaho gusinya amasezerano y’isoko rusange ry’uyu muryango.

Akomoza kuri zimwe mu nzitizi zihari yagize ati “Icya mbere [cyemeranyijweho] ni ukwemera guhahirana ku bicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu [binyamuryango] nta misoro bitanze. Ariko usanga ibihugu bitabyitabira kimwe kandi byaratowe n’Abakuru b’Ibihugu mu 2004”.

Yakomeje ati “Ikindi ni ukumvikana ku mategeko duheraho kugira ngo twemeze ko igicuruzwa iki n’iki kiva mu gihugu iki n’iki gishobora kwinjira mu bucuruzi mu bindi bihugu nta misoro cyishyuye. Kuko ntago iryo soko rusange ryaberaho kugira ngo abacuruzi bajye bajya kurangura mu Bushinwa cyangwa mu Buhinde banyuze ibicuruzwa hano hanyuma bajye kubigurisha mu bihugu duturanye babeshya ko byakorewe mu Rwanda”.

Kanimba yavuze ko ayo mategeko baheraho bemeza ko ibicuruzwa byavuye mu gihugu runaka na yo ari mu yo batangiye kuganiraho no kuyasobanurira abacuruzi bo mu Rwanda bahereweho kugira ngo ibyo bihugu bizayahurirereho mbere yo gusinya ayo masezerano y’isoko rusange.

Umuryango wa CEEAC washinzwe mu 1983 u Rwanda ruwinjiramo mu 2016. Ugizwe n’ibihugu 11 ari byo u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroun, Santarafurika, Tchad, Congo Brazzaville, RDC, Guinee Equatorial, Gabon na Sao Tome & Principe.

Mu mwaka wa 2023 wabarirwaga abaturage miliyoni 210; abo bakaba babasha kungukira mu koroherwa n’ubuhahirane mu gihe iryo soko rusange ryaba rigezweho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .