Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n’Icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, kugira ngo habanze hamenyekane imiterere y’icyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali dore ko kimaze kwiyongera mu buryo buteye inkeke.
Birumvikana ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zahise zihagarara ndetse na moto zifashishwaga n’abatari bake muri uyu mujyi zemererwa gusa gutwara imizigo.
Bamwe mu bakora imirimo y’ubuvuzi bavuga ko bagorwa cyane n’urugendo kuko kubona imodoka kuri bo bibagora ku ruhande rw’udafite imodoka iye, kandi bari mu cyiciro gitanga serivise z’ubuzima zemerewe gukomeza imirimo yazo muri ibi bihe.
Uretse abaganga ariko n’abarwayi bakenera serivisi zo kwa muganga muri ibi bihe, bataka ko bagorwa n’urugendo rurerure rushobora no kuba intandaro yo kuremba mu burwayi bwabo.
Abaganiriye na Radio Rwanda bavuze ko kuba nta modoka zitwara abagenzi ziri gukora, bibagora kugera kwa muganga.
Umwe yagize ati “Ingorane zihari ni ukurara ijoro, nta moto, nta modoka, kandi ntiwajya no ku kigo nderabuzima utarembye ngo baguhe iyo mbangukiragutabara, urumva ko ari ngorane turi guhura nazo”.
Bamwe mu bayobozi b’ibitaro bashyizeho uburyo bwo gufasha abakozi babo mu rwego rwo kuborohereza akazi nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga, Dr. Nkundibiza Samuel.
Ati “Imbogamizi zari zihari ni uko imodoka zari nke kuko byaje bitunguranye ariko ubu nta kibazo abakozi bagera kwa muganga neza kandi batangira serivisi ku gihe.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcise, yavuze ko ikibazo cy’abaganga bagorwa no kugera ku kazi kigiye gukemuka.
Ati “Nka Minisiteri y’Ubuzima twakoranye n’inzego zindi, inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali, dushaka uburyo twabona imodoka zitwara abakozi turazikodesha, buri bitaro bifite imodoka zitwara abakozi mu Mujyi wa Kigali ku bitaro n’amavuriro, ndizera ko byakemura ikibazo ku buryo burambye muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.”
Uretse abashakiwe imodoka ariko, Mpunga yavuze ko abaganga bafite imodoka zabo bemerewe gutambuka mu gihe barekanye ibyangombwa byabo.
Ku birebana n’abarwayi babura uko bagera kwa muganga uyu muyobozi yavuze ko nta muntu wari wangirwa kujyanwa kwa muganga.
Ati “Kugeza uyu munsi nta muntu n’umwe turumva Polisi yabujije kujya kwa muganga akoresheje imodoka ye, wenda aho byaba byabaye badutungira agatoki tukavugana na Polisi tukabikemura, na bo barabizi ko abantu bose batashobora kubona imodoka za Leta zibatwara. Umuntu wese ufite imodoka ye cyangwa moto yamujyana kwa muganga cyane ko nta n’ahandi yajya kuko ibikorwa byose bifunze.”
Gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho bitewe n’uko umubare w’abandura icyorezo cya Coronavirus ukomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali, aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, giherutse gutangaza ko bishoboka ko umwe mu bantu 10 mu Mujyi wa Kigali arwaye Coronavirus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!