Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Mata 2025 gitangirana no gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko ay’inzirakarengane zirenga 5000 zishyinguye muri urwo rwibutso.
Babwiwe uburyo by’umwihariko Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama kuri ubu yagizwe urwibutso bishwemo abagera ku 2000 abandi bagerageje guhungira mu rufunzo rw’ahitwa i Cyugaro batazwi umubare na bo baricwa.
Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka basuye ibice bitandukanye bigize urwo rwibutso ndetse bashyira indabo ku mva mu rwego rwo gusubiza agaciro inzirakarengane zihashyinguye.
Umwanankabandi Mathilde watanze ubuhamya, yavuze uburyo ku wa 15 Mata 1994 yarokokeye mu Kiliziya ya Ntarama, nyuma yo gutemwa ndetse abicanyi bagakeka ko yapfuye.
Yavuze ko nyuma yo kurokoka yaje kwanga guheranwa ashaka umugabo babyarana abana bane bariyubaka, aza gusubira mu mashuri yari yaracikirije akomeza na kaminuza. Ubu Umwanankabandi Mathilde arakomeye abasha no gukomeza abandi nubwo umugabo we yaje kwitaba Imana nyuma.
Abakora muri iyo banki bashenguwe cyane n’amateka Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rubitse by’umwihariko uburyo Abatutsi bari bahahungiye n’abahungiye mu rufunzo rwa Cyugaro ahazwi nka CND bishwe ari benshi kandi urw’agashinyaguro gusa bakomezwa n’ubuhamya bwa Umwanankabandi waharokokeye.
Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere no kubaka ubushobozi n’ishoramari muri IBUKA, Ndatsikira Evode yanenze umuryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye byarebeye Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara hari hashize imyaka 49 Isi yiyemeje ko nta yindi izongera ukundi.
Yakomeje yibutsa buri Munyarwanda ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara ari inshingano ze kuko amahanga bisa n’aho arangaye kuva mu 1994.
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine yihanganishije abarokotse Jenoside, ariko ashima uburyo bagize ubutwari bwo kudaheranwa n’amateka ashaririye banyuzemo ndetse ko ibyo bitanga isomo.
Ati “Ndashaka guhumuriza abarokotse Jenoside kandi kwihangana kwabo byagaragaje ubutwari bukomeye. Twakozwe cyane ku mutima n’ubuhamya bw’umubyeyi Mathilde kuko yagize ubutwari bukomeye kandi byaduhaye isomo ko ibyabaye bitazongera ukundi. Kwibuka si ukwibuka byonyine ahubwo ni umuhamagaro utwibutsa ko tugomba kubaka Igihugu gishingiye ku butabera, amahoro n’ubumwe.”
Umutoni yongeyeho ko Ecobank Plc izakomeza gukorana na IBUKA mu gushyigikira no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo bakomeze kwiyubaka badaheranwa n’amateka.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!