00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora muri Ecobank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 April 2025 saa 01:07
Yasuwe :

Abakora muri banki y’ubucuruzi ya Ecobank Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri Bugesera mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bahakura isomo ryo kudaheranwa no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Mata 2025 gitangirana no gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko ay’inzirakarengane zirenga 5000 zishyinguye muri urwo rwibutso.

Babwiwe uburyo by’umwihariko Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama kuri ubu yagizwe urwibutso bishwemo abagera ku 2000 abandi bagerageje guhungira mu rufunzo rw’ahitwa i Cyugaro batazwi umubare na bo baricwa.

Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka basuye ibice bitandukanye bigize urwo rwibutso ndetse bashyira indabo ku mva mu rwego rwo gusubiza agaciro inzirakarengane zihashyinguye.

Umwanankabandi Mathilde watanze ubuhamya, yavuze uburyo ku wa 15 Mata 1994 yarokokeye mu Kiliziya ya Ntarama, nyuma yo gutemwa ndetse abicanyi bagakeka ko yapfuye.

Yavuze ko nyuma yo kurokoka yaje kwanga guheranwa ashaka umugabo babyarana abana bane bariyubaka, aza gusubira mu mashuri yari yaracikirije akomeza na kaminuza. Ubu Umwanankabandi Mathilde arakomeye abasha no gukomeza abandi nubwo umugabo we yaje kwitaba Imana nyuma.

Abakora muri iyo banki bashenguwe cyane n’amateka Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rubitse by’umwihariko uburyo Abatutsi bari bahahungiye n’abahungiye mu rufunzo rwa Cyugaro ahazwi nka CND bishwe ari benshi kandi urw’agashinyaguro gusa bakomezwa n’ubuhamya bwa Umwanankabandi waharokokeye.

Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere no kubaka ubushobozi n’ishoramari muri IBUKA, Ndatsikira Evode yanenze umuryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye byarebeye Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara hari hashize imyaka 49 Isi yiyemeje ko nta yindi izongera ukundi.

Yakomeje yibutsa buri Munyarwanda ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara ari inshingano ze kuko amahanga bisa n’aho arangaye kuva mu 1994.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine yihanganishije abarokotse Jenoside, ariko ashima uburyo bagize ubutwari bwo kudaheranwa n’amateka ashaririye banyuzemo ndetse ko ibyo bitanga isomo.

Ati “Ndashaka guhumuriza abarokotse Jenoside kandi kwihangana kwabo byagaragaje ubutwari bukomeye. Twakozwe cyane ku mutima n’ubuhamya bw’umubyeyi Mathilde kuko yagize ubutwari bukomeye kandi byaduhaye isomo ko ibyabaye bitazongera ukundi. Kwibuka si ukwibuka byonyine ahubwo ni umuhamagaro utwibutsa ko tugomba kubaka Igihugu gishingiye ku butabera, amahoro n’ubumwe.”

Umutoni yongeyeho ko Ecobank Plc izakomeza gukorana na IBUKA mu gushyigikira no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo bakomeze kwiyubaka badaheranwa n’amateka.

Basuye ibice bitandukanye by'Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko muri Bugesera
Bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine yihanganishije abarokotse Jenoside
Umwanankabandi Mathilde yatanze ubuhamya bw'uko yarokokeye i Ntarama mu buryo bugoye ariko nyuma akaza kwiyubaka
Kiliziya ya Ntarama iri mu bice by'uru rwibutso abakora muri Ecobank Plc basuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .