Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo mu 2022 niyo yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ni amabwiriza agomba gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, akazagabanya amasaha y’akazi kuko katangiraga saa moya za mu gitondo nko mu nzego za leta ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n’imwe.
Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri naho amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00pm).
Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 1 Mutarama mu 2023 yavuze ko abakora mu nzego z’ubuzima bo batarebwa n’iki cyemezo ko ahubwo bazakomeza gukurikiza gahunda yari isanzwe.
Iti “Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha abakora kwa muganga n’abaturage muri rusange ko amasaha y’akazi mu bigo by’ubuvuzi azakomeza kuba nk’ayari asanzwe mu 2022.”
Yakomeje ivuga ko abayobozi b’ibitaro bakwiriye gukomeza gufasha abakozi babo mu buryo bwose bushoboka ku buryo babasha gusohoza inshingano zabo neza.
Iyi gahunda nshya iteganya ko amasaha y’akazi azajya atangira Saa Tatu kugera Saa Kumi n’Imwe harimo n’isaha imwe y’ikiruhuko.
Ubwo iki cyemezo cyafatwaga Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko gifitanye isano n’amasaha amashuri atangiriraho kuko biri mu nyungu z’umwana.
Yavuze ko muri iki gihe ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwita ku mwana ariyo mpamvu imirimo igenwa hagamijwe gukemura icyo kibazo.
Ati “Gutangira saa tatu biraha imiryango umwanya uhagije wo gutegura abana, kubageza ku ishuri. Niba amashuri atangiye Saa Mbili n’Igice, imirimo igatangira abana bamaze kujya mu ishuri, birafasha abana, biragira ingaruka nziza ku myigire yabo.”
Mu Kinyarwanda hasanzwe imvugo ivuga ko umubyizi ari uwa kare, ari nayo mpamvu abantu bazindukaga bajya gukora mu museso. Guverinoma isanga kuba amasaha yigijwe inyuma atari ukwimakaza ubunebwe.
Dr Ndagijimana yavuze ko nubwo akazi kazajya gatangira Saa Tatu, hari isaha ya mbere yaho, Saa Mbili kugera Saa Tatu, umukozi ashobora gukora atari mu biro, yifashishije ikoranabuhanga.
🚨ANNOUNCEMENT ON WORKING HOURS IN HEALTH FACILITIES pic.twitter.com/qzifAzonuM
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 31, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!