Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z’imari bavuye kuri 93% mu mwaka wa 2020, ibigo by’imari iciriritse ni byo bifitemo uruhare runini.
Mu mpera z’icyumweru gishize abakozi b’ibigo by’imari biciriritse mu Rwanda bagera kuri 200 bahawe impamyabushobozi nyuma y’umwaka bahabwa amahugurwa.
Yateguwe n’Ikigo gishinzwe Amahugurwa y’Amakoperative, ba rwiyemezamirimo ndetse n’ibigo by’imari biciriritse (RICEM), ku bufatanye n’Ikigo cy’Abadage Germany Sparkassenstiftung (DSIK).
Clarisse Mushimirwa ukuriye imikorere y’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse muri Banki Nkuru y’u Rwanda, (BNR) yavuze ko kongerera ubumenyi abakora mu by’imari ari ingenzi mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Ati “Ubumenyi mukuye muri ayo mahugurwa , ni inyungu kuri mwe ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, cyane cyane ababagana babashakaho serivisi zitandukanye muri ibyo bigo mukorera.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse AMIR, Jackson Kwikiriza, yavuze ko ubu igisigaye ari ugukoresha ubwo bushobozi bahawe mu gutanga serivisi zinogeye ababagana.
Ati “Ni byiza guhabwa ubumenyi nk’ubu kubera ko hejuru y’ubumenyi baba basanganywe, babasha no kwerekwa uko bushyirwa mu ngiro. Ubu buryo bwatumye babona imirimo iyo bavuye mu mashuri n’abari mu kazi, bityo umusaruro ukiyongera.”
Umuyobozi Mukuru wa RICEM, Dr. Olivier Mukulira, yagaragaje ko gukoresha abakozi badafite ubunararibonye n’amahugurwa ajyanye n’igihe, ari igihombo ku bigo by’imari.
Ati “Yaba imicungire mibi y’imari, kutamenya gukurikirana no gucunga neza inguzanyo zatanzwe, kutamenya guha abakiliya ibyo bakeneye, byose byagiye bigira ingaruka mu iterambere ry’ ibigo.”
Clarisse Uwumukiza usoje amahugurwa, yagaragaje ko ubumenyi benshi mu biga ibijyanye n’ubukungu n’imari bavana mu ishuri, buba budahagije kugira ngo batange umusaruro ukwiriye, ni yo mpamvu abona ko amahugurwa ari ingenzi.
Yavuze ko hakenewe imbaraga kugira ngo ubwo bumenyi bujyanishwe no kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ku buryo abazikoresha babasha kubona serivisi aho baba bari hose.
Imibare yo muri Kamena 2024, igaragaza ko abakoresha serivisi z’imari z’ibigo byanditse nka banki n’ibigo by’imari byanditse bagera kuri 92%, bangana na miliyoni 7.6 mu gihe abakoresha uburyo butanditse ari 4%.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu 22% bahabwa serivisi binyuze muri banki zitandukanye, 70% bakazigeraho binyuze mu bindi bigo by’imari byanditse kandi bizwi mu gihe 4% ari bo bagera kuri serivisi z’imari binyuze mu bigo bitanditse.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!