Abakora kuri sitasiyo za lisansi basabwe guhora bari maso ku cyateza inkongi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2019 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda yayo yo kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro, kuri uyu wa 16 Kanama, Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro yahuguye abakozi basaga 130 b’ikigo gicuruza ibikomoka kuri peterori cya SP (Societe Petroliere).

Aya mahugurwa yabereye mu kagari ka Kabuga II mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ahari ububiko bw’amavuta bw’iyi sosiyete, ayoborwa n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega.

Muri aya mahugurwa abakozi basaga 130 bahagarariye abandi mu gihugu hose bahawe ubumenyi ku byerekeranye no kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.

ACP Seminega yasobanuriye abakozi ba SP bakora ku masitasiyo atandukanye ko umuriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe aribyo; ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka, ingufu ndetse n’umwuka.

Yababwiye ko inkongi zibasira inyubako, amashyamba, ibinyabiziga n’ibindi, ziterwa ahanini no kwirara, uburangare ukutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako ndetse no gukoresha Gazi utabifitiye ubumenyi.

Yagize ati “Impamvu zitera inkongi z’umuriro mushobora kuzirinda aho mukorera, mu ngo zanyu ndetse no mu baturanyi, mugomba kugira ubwirinzi bwose bushoboka kugira ngo mwirinde inkongi. Ndabashishikariza kugura ibizimyamuriro byabugenewe, gushaka umucanga ndetse n’ibitiyo kugira ngo mube mwabasha gukumira inkongi y’umuriro itaraba nyinshi cyangwa natwe tutarahagera.”

Yababwiye kandi kujya bibuka kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo, mudasobwa imashini zimesa n’ibindi mu gihe basoje kubikoresha.

Yongeyeho ati “Kubahiriza ibi ni byiza ariko ntibikuraho guhamagara Polisi y’u Rwanda ku gihe mu gihe habaye inkongi kuko hari igihe umuriro ushobora kurenga ubushobozi bw’abakoresha biriya bikoresho by’ibanze.”

Ngendahimana alexandre, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi sosiyete yashimye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa yo gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro bwabahaye.

Ati“Ndashima Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa iduhaye, mu by’ukuri aziye igihe kuko ubu bumenyi abakozi bacu buje bari babukeneye kandi bwunguye byinshi muri twe ku buryo twakwirinda inkongi z’umuriro nuko twakwitwara mu gihe duhuye nazo.”

Umwe mu bahawe aya mahugurwa Umutoni Marie Chantal umuyobozi wa sitasiyo ya SP ikorera i Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge yavuze ko akangutse nyuma y’ubumenyi Polisi yamuhaye bityo ko agiye gufata ingamba zo kurwanya inkongi z’umuriro yaba ku kazi, iwe mu rugo ndetse no mu baturanyi.

Yagize ati “Ubu ndakangutse menye ko umuriro ari umwanzi wacu, ngiye kwigisha abo dukorana, abaturanyi n’umukozi wo mu rugo ku bijyanye n’inkongi z’umuriro, imikoreshereze ya Gazi n’ibindi twahawe muri aya mahugurwa.”

ACP Seminega yasoje asaba abakozi ba sosiyete ya SP baje bahagarariye abandi gusangiza ubumenyi bagenzi babo bataje mu rwego rwo kurushaho kungurana ubumenyi mu gukumira inkongi z’umuriro.

Guhera 2015 iri shami rya Polisi rimaze kwigisha abantu basaga ibihumbi 48,500 bakora mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu zindi Ntara birimo ibigo by’amashuri, amahoteri, ibitaro, za minisiteri,amasoko, sosiyeti zicuruza ibikomoka kuri peterori, amabanki n’ibindi.

Abakora kuri sitasiyo za lisansi basabwe guhora bari maso ku cyateza inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza