Abakobwa basigaye muri Miss Rwanda bakoze ikizamini ku gukoresha neza itumanaho (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Mutarama 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 17 basigaye mu mwiherero wa Miss Rwanda bakoze ibibazo byerekeye itumanaho, hashakishwa abakomeza mu irushanwa n’urara asezerewe, nyuma y’abandi batatu bamaze kuvamo.

Mu bibazo bine bahawe, Icya mbere cyagiraga kiti “Ni gute wakoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa umushinga wawe?”

Ikindi cyabazaga uburyo itangazamakuru rigira uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda, icya gatatu kikabaza ngo ‘ni gute wakoresha imbuga nkoranyambaga mu guteza igihugu cyawe imbere?’ Icya nyuma cyabazaga ngo ‘uramutse ubaye nyampinga w’u Rwanda 2019 ni gute wakorana n’itangazamakuru mu guteza imbere umushinga wawe?’

Muri ibi bibazo uko ari bine, buri mukobwa yahisemo ikibazo kimwe, ajya imbere y’akanama gashinzwe gutanga amanota kari kagizwe n’inararibonye mu itangazamakuru nka Karangwa Javis ukorera RBA na James Munyaneza, Umwanditsi Mukuru wa The New Times.

Buri mukobwa yahabwaga iminota itatu yo kwisobanura imbere y’akanama nkemurampaka, hakunvwa ibitekerezo bye ku kibazo yahisemo, agakoresha ururimi yifuza rwaba Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Bose bakurikiranaga hakurikijwe nimero zibaranga muri iri rushanwa.

Nyuma y’iki kizamini abakobwa bose bategereje kumenya ugomba gutaha nyuma yo guhitamo abakobwa 10 batsinze ikizamini, biyongera kuri batanu bari imbere mu majwi y’abatoye kuri telefoni.

Babiri basigaye haraza gushakwemo utaha nyuma y’itora rikorwa na bagenzi be.

Bayera Nisha Keza arimo gusubiza
Mukunzi Teta Sonia
Murebwayire Irene ari kuvuga ku kibazo yahisemo kuganiraho
Muyango Uwase Claudine
Niyonsaba Josiane
Abakobwa basigaye muri Miss Rwanda bakoze ikizamini cyo gukoresha neza itumanaho
Kabahenda Rica Michaella
Tuyishimire Cyiza Vanessa
Uhereye iburyo Karangwa Javis umaze imyaka 14 mu itangazamakuru unakorera RBA na James Munyaneza uyobora The New Times
Mutoni Oliver imbere y'akanama nkemurampaka
Uwase Sangwa Odille

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza