Abakobwa 40 ntibasoje Urugerero Ruciye Ingando kuko batwite

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Kamena 2019 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yagaragaje ko mu byaranze Urugerero ruciye Ingando 2019, harimo kuba mu ntore 8221 zitabiriye harimo abakobwa 40 byagaragaye ko bari batwite bityo bahita basabwa gusubira iwabo batabashije kururangiza.

Byatangajwe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019, mu gitaramo gisoza Urugerero Ruciye Ingando ku rwego rw’igihugu, cyabereye mu cyanya cya Rusororo kiri mu Karere ka Gasabo.

Umuhango wo gusoza urugerero ruciye ingando no gutanga inka y’ubumanzi wari witabiriwe n’Intore zigera ku 408 zihagarariye izindi 8221 zari zitabiriye urugerero ruciye ingando zabarizwaga mu byanya 27 byo mu gihugu cyose.

Ibyakozwe n’izi ntore hirya no hino mu gihugu birivugira dore iyo ubaze mu gaciro k’amafaranga usanga byose hamwe bifite asanga miliyoni 900Frw. Gusa hari ibitaragenze neza nk’aba bakobwa 40 bivugwa ko baje batwite; ni ukuvuga ko barimo abatewe inda bakiri mu mashuri n’abazitewe bakirangiza kwiga.

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko kuba hari abatarabashije kurangiza urugerero ku mpamvu zitandukanye ari isomo ku bakiri bato bakwiye kumva ko niba bashaka kuzagira icyo bamarira u Rwanda, bakwiye kwirinda ibishuko bakurikiza indangagaciro bigishwa mu mashuri.

Yagize ati “Urugerero ni rwiza kuko ruguha icyo uzavuga mu bandi, iyo utarugiyeho uba uhombye. Nk’umwana wo mu mwaka wa gatanu ushobora gushukwa n’umuhungu kugira ngo bajye mu mibonano mpuzabitsina ishobora kuvamo inda cyangwa indwara, akwiye kumenya ko ari bibi.”

“Ushaka kuzagira icyo amarira u Rwanda, ushaka kuzaba umuyobozi, ushaka kuzabyarira u Rwanda adatewe ikimwaro n’ikintu na kimwe cyamuranze mu buto akwiye kwirinda inzira mbi kuko urugerero rwo ntabwo rwakwakira utwite.”

Yakomeje avuga ko ubundi umwana wagiye mu biyobyabwenge, ubwomanzi cyangwa ubusinzi adakwiye kwitabira urugerero kuko nta mbaraga aba afite zo gukora imirimo y’ingufu yo kwiyubakira igihugu.

Ati “Tukaba dukangurira abana b’abanyarwanda kwirinda ubwomanzi, uburaya n’ubusinzi kugira ngo babe ingabo zifite imbaraga zo gukorera u Rwanda kuko nitwe bo ku rukorera, turarubereye, dukwiye ku rukorera tutarangajwe n’ikintu na kimwe.”

Muhoza Esther wari mu ntore zasoje Urugerero ruciye Ingando 2019, yavuze ko indagagaciro zo gukunda no gukorera igihugu bigiye muri uru rugerero zizabaherekeza mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Twatojwe ishyaka no gukunda igihugu cyacu kandi twigiyemo byinshi bizabasha kudutunga bigatunga n’u Rwanda mu gihe kizaza. Ibyo twize ntabwo birangiriye aha ahubwo tugiye kubitoza izindi ntore twasize mu turere twacu.”

Urugerero ruciye Ingando 2019, rwitabiriwe n’Intore zisaga ibihumbi umunani mu gihe hari abandi ibihumbi 55 nabo bari basoje amashuri yisumbuye.

Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu itangaza ko umwaka utaha abazajya ku rugerero bazagenda biyongera kugeza ubwo ubushobozi buzaboneka abanyeshuri bose basoje amashuri yisumbuye bakajya bajya ku rugerero.

Intore zisaga 8000 zasoje urugerero ruciye ingando

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .