Abakize Coronavirus mu Rwanda bakomeje kuruta abanduye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko umubare w’abakize Coronavirus mu Rwanda ukomeje kuba munini kurusha abanduye.

Ni ikimenyetso cyiza cy’imbaraga ziri gushyirwamo n’inzego z’ubuzima mu Rwanda mu guhangana n’icyo cyorezo gisa n’icyakajije umurego muri iyi minsi.

Imibare Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, igaragaza ko abamaze kwandura muri rusange ari 1337 barimo 684 bakize, na 649 bakirwaye mu gihe bane bitabye Imana.

Minisiteri y’Ubizima kandi igaragaza ko kugeza kuri iki Cyumweru ibipimo byari bimaze gufatwa bingana 183 341.

Ubwandu bwinshi muri iyi minsi buri kugaragara muri kasho no mu bigo byakira urubyiruko rutegurwa kujyanwa mu bigo ngororamuco.

Ubwiyongere bw’abakira coronavirus mu Rwanda ni ikimenyetso cy’imbaraga zikomeje gushyirwa mu guhashya icyo cyorezo haba mu gupima, kuvura, gukumira no gushakisha abakekwaho guhura n’abanduye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, giherutse gutangaza cyatangiye gupima Coronavirus abinjira muri Kigali mu rwego rwo kurushaho kumenya neza uko icyo cyorezo gihagaze, ngo hafatwe ingamba zo kurushaho kugihashya.

Byakozwe nyuma y’iminsi hapimwa mu buryo bw’ikivunge cyangwa amatsinda y’Abanya-Kigali (pooled testing).

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi, kandi buri wese akita ku guhana intera hagati ye na mugenzi we.

Isuku ni imwe mu nkingi ya mwamba zo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .