Abakize Coronavirus mu Rwanda bashobora kuzifashishwa mu kuvura abandi bayanduye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu harimo gukorwa ubushakashatsi ku budahangarwa bw’umubiri w’abakize icyorezo cya Coronavirus, ku buryo hari igihe igice cy’amaraso kigizwe n’amazi ari nacyo gitwara abasirikare barwanya indwara ’plasma’, cy’abakize gishobora kuzifashishwa mu kuvura abandi.

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, yari Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu gihugu wari uvuye mu Mujyi wa Mumbai. Kuva icyo gihe mu gihugu hamaze kuboneka abantu 336 banduye mu gihe muri bo abakize bangana na 238.

U Bufaransa buheruka gutangira igerageza nk’iri ku buryo bwo gufasha abanduye icyorezo cya Coronavirus bamerewe nabi, hakoreshejwe guhindura plasma - igice cy’amaraso kigizwe n’amazi ari nacyo gitwara abasirikare barwanya indwara.

Igerageza ry’ibanze ryerekanye ko Plasma z’umuntu wakize Coronavirus zibamo abasirikare umubiri we wubatse, ku buryo kubatera mu murwayi urembye bishobora kumufasha. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye gusaba abakize Coronavirus gukorera ubushake bagatanga plasma.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abakize Coronavirus, bashobora kuba barakoze ubudahangarwa bumwe bushobora no kuzakenerwa mu kuvura abandi.

Ati “Bashobora kuzatuviramo umuti uvura n’abandi aho kugira ngo tubahahane. Ikindi turi gupima ubungubu ni ukureba niba barakoze abasirikare b’umubiri barwanya Coronavirus. Ibipimo bya mbere twari twabonye ni uko hari abasirikare baza mu gihe gito n’abandi baza bitinze”.

Yakomeje avuga ko bishoboka ko abakize Coronavirus hari abo abasirikare batinda, hari abaza vuba, hari n’uwo bishobora kubaho ko atagira abo basirikare bamurinda ariko nta virusi afite.

Ati “Bariya bantu rero tuzakomeza tubakurikirane kugira ngo tumenye neza ubudahangarwa bwabo mu Rwanda, aho dutuye, bushobora kuba butandukanye n’ubw’abari mu Bushinwa, mu Burayi, cyangwa muri Amerika. Ibyo nabyo abashakashatsi turi gukorana ahangaha barabikurikirana”.

Ubu kugira ngo abantu basezererwe mu bitaro mu Rwanda nyuma yo gukira Coronavirus, babanza gupimwa virus mu maraso, ariko hanarebwa niba umubiri wabo warakoze abasirikare bahagije bo kuwurinda.

Abagera kuri 238 mu Rwanda bamaze gukira Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .