00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba PSG bari mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 May 2022 saa 04:00
Yasuwe :

Bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Ikipe ya Paris Saint Germain barimo Keylor Navas, Julian Draxler na mugenzi we Kehrer Thilo bari i Kigali basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Aba bakinnyi bageze mu Rwanda ku wa 30 Mata 2022 bari kumwe n’abagenzi babo Sergio Ramos n’Umunyezamu Navas, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mafoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Kigali Memorial Centre yagaragaje aba basore barimo Julian Draxler na Kehrer Thilo basuye uru rwibutso batemberezwa mu bice bitandukanye birugize.

Aba bakinnyi baretswe amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko mbere yaho abatutsi batotezwaga n’uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za RPF Inkotanyi mu kubohora igihugu.

Mu bindi basobanuriwe kandi harimo no kubereka aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside mu rugamba rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rubitse amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urugendo rwo kwiyubaka n’uburyo abagize uruhare muri Jenoside babashije gukurikiranwa bagahanwa n’inkiko zitandukanye zirimo n’inkiko gacaca zaciye imanza zirenga miliyoni 1,9 mu gihe zamaze zikora.

Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse isaga ibihumbi 259 mu gihe mu minsi 100 gusa Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bari mu Rwanda bazasura ibice bitandukanye birimo n’ibyanya nyaburanga nka Pariki y’Ibirunga ndetse n’ingoro ndangamuco z’umuco n’amateka by’u Rwanda.

Mu 2019, ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukerarugendo, RDB, rwatangaje ko rwatangiye ubufatanye n’Ikipe ya Paris St. Germain yo mu Bufaransa, bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Ni ubufatanye bufasha abakurikirana PSG n’Isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco ndetse n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo, bya ’Made in Rwanda.’

Ibyo kandi byitezweho kandi kureshya abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.

Binyuze mu bufatanye na Paris Saint Germain, abakinnyi b’iyi kipe n’ibindi byamamare mpuzamahanga, basura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo n’ibindi.

Ubwo Kehrer Thilo yashyiraga indabo ku mva rusange
Julian Dlaxler yunamiye abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso
Basuye ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Aba bakinnyi n'abo bari kumwe bunamiye abatutsi bishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .