Ibi bije nyuma y’uko Leta y’u Bwongereza itangaje ko abantu bo mu bihugu bya Afurika, Amerika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Thailand, Turukiya, u Burusiya n’ibindi, bazafatwa nk’abatarakingiwe mu gihe bagiye mu Bwongereza, ku buryo bazajya babanza kwerekana ko bipimishije Covid-19, kandi bagera muri Bwongereza bagasabwa kwishyira mu kato k’iminsi 10.
Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika, African CDC, cyari cyatangaje ko iki cyemezo cy’u Bwongereza kidafite ishingiro, cyerekana ko kimwe cya kabiri cy’inkingo zimaze gutangwa muri Afurika zatanzwe muri gahunda ya Covax, kandi u Bwongereza bukaba bwarayigizemo uruhare rufatika kuko rumaze gutanga inkingo miliyoni 80 mu gihe rumaze gutanga miliyoni 700$.
Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yahishuye ko hari gukorwa inyigo ishobora gutuma ibihugu bindi byari bisanzwe byafatwaga nk’ibitarakingiwe, bishobora gukomorerwa.
Bagize bati “Turi gukora inyigo ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi, turi kureba uburyo twajya twemera ibyemezo by’ikingira byatanzwe n’ibindi bihugu, birimo u Rwanda. Ibi ni ikintu kiri gukorwa ku rwego mpuzamahanga kandi bizatwara igihe kinini, gusa twizeye kuzabona urutonde rw’ibihugu byemerewe mu mezi ari imbere.”
Iyi Ambasade kandi yahishuye ko u Bwongereza bwemera inkingo nyinshi ziri gutangwa mu bihugu bya Afurika, zirimo Pfizer, Moderna, AstraZeneca na Johnson & Johnson.
Afurika iracyafite ikibazo cy’ubucye bw’inkingo kuko imaze gukingira abaturage bari munsi ya 4%, mu gihe mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, abarenga 78% bamaze guhabwa inkingo zombi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!