Muri ubu bukangurambaga bwatangijwe ku wa Kane, abakoresha Airtel -Tigo bazagira amahirwe yo gutsindira amafaranga buri munsi mu gihe cy’amezi atatu.
Ubwo yatangizaga ‘Yora Kashi’, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko ubu ari uburyo bwo gushimira abakiliya basaga miliyoni eshanu b’ibi bigo byombi.
Ati “ Twiyemeje kugeza ku bakiliya bacu serivisi nziza, ari nako tubaha ishimwe. Binyuze muri ubu bukangurambaga bushya, tuzajya dutanga miliyoni imwe y’Amanyarwanda buri munsi, miliyoni ebyiri buri cyumweru n’igihembo nyamukuru cya miliyoni 20Frw.”
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’amezi atatu abagera kuri 206 bazatsindira amafaranga, mu gihe abazitabira ubu bukangurambaga bose bazagira amahirwe yo guhabwa amasegonda yo guhamagara no gukoresha internet ku buntu.
Guhitamo abatsinze bizajya bikorwa imbona nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi guhera saa moya z’ijoro. Airtel kandi izazenguruka igihugu cyose imenyekanisha ‘Yora Kashi’.
Kwinjira mu bukangurambaga bwa ‘Yora Kashi’, abakiliya ba Airtel-Tigo Rwanda bazajya bakanda cyangwa bohereze ubutumwa ku 155, bishyure amafaranga 150Frw gusa.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yatangaje ko yaguze imigabane yose ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA.
Nyuma yo kwemererwa na Guverinoma y’u Rwanda, muri Werurwe ibi bigo byombi byatangiye gukora nk’Ikigo kimwe cya Airtel Tigo Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO