00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 4.900 bakurikiranyweho gusambanya abana mu 2023/2024

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 January 2025 saa 12:57
Yasuwe :

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko mu mwaka wa 2023/2024, hakurikiranywe amadosiye 4.567 arebana n’icyaha cyo gusambanya abana.

Yabigarutseho ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no gukumira Jenoside ku byagaragajwe na raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2023-2024.

Yavuze ko muri ayo madosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, harimo abasambanyijwe 4.849, abakobwa ni 4.646 n’abahungu 203, mu gihe abakekwaho icyo cyaha ari 4.901 barimo 4.767 b’abagabo n’abagore 134

Dr. Murangira yagaragaje ko impamvu imibare y’abakekwa iruta imibare y’abasambanyijwe ari uko hari ubwo usanga dosiye imwe ishobora gukekwamo abantu barenze umwe.

Ati “Urebye abakekwaho gusambanya abana ni bo benshi kuri bariya basambanyijwe. Ni uko hari igihe usanga hari dosiye imwe ishobora kubamo ukekwa urenze umwe.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko kugenza icyaha cyo gusambanya abana atari ibintu byoroshye bitewe n’imiterere yacyo ndetse n’ibimenyetso biba bikenewe.

Abo badepite basabye Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugaragaza ingamba zihari zigamije gukumira icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kwiganza mu muryango nyarwanda.

Abadepite bagaragaje ko hari ibyagiye bigaragara birimo kuba abana basambanyijwe badahabwa ubutabera bukwiye, kuba imibare y’abasambanywa ikomeje gutumbagira n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru RIB yagaragaje ko mu gihe inzego zose zafasha mu kugabanya umubare w’abana bagita ishuri byafasha mu kugabanya ingano y’ibyaha bimwe na bimwe bikorwa birimo n’icyo.

Yagaragaje ko imibare yerekana ko abantu bafunzwe baba abari mu magororero no muri za kasho zitandukanye, 80% byabo usanga ari abatarageze mu mashuri yisumbuye.

Yerekanye ko zimwe mu mbogamizi zikunze kubaho zituma bamwe mu bana basambanywa badahabwa ubutabera nk’uko bikwiye harimo abaceceka ntibatange ibirego, abatinda gutanga ikirego, bakabitanga ibimenyetso bitakigaragara, n’abo usanga basambanyijwe ariko bari hejuru y’imyaka 18 cyangwa abahishira ababibakoreye.

Depite Mushimiyimana Lydia yabajije ikiri gukorwa ngo icyo cyorezo gihagarare burundu.

Col Jeannot Ruhunga yagaragaje ko hari ingamba nyinshi zigamije gukumira icyo cyaha zirimo no gukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, hagaragazwa ububi bw’ibyo byaha.

Ati “Dufite uburyo bwinshi tujya muri iyo gahunda yo gukumira, gukora ubukangurambaga cyane cyane aho tubona icyo cyaha cyiganje tugahugura abayobozi b’inzego z’ibanze mu buryo bwo gutahura n’ingaruka zo kutamenyekanisha icyo cyaha. Tujya mu mashuri, nk’ubu nabaha urugero rw’ibyaha tutari tumenyereye kubonera ibirego aho abana basigaye barega ababyeyi, akarega se, musaza we cyangwa nyirarume wamufashe ku ngufu.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gukora ubukangurambaga hagiye hagaragara ko n’abana batinyuka, aho usanga n’abana b’abahungu basambanyijwe basigaye bamenya gutanga ibirego.

Ati “Abana b’abahungu bafatwaga ku ngufu ntibavuge ariko uko tugenda dukora ubukangurambaga bagenda babona ko ari ibyaha, ibyo byose bigenda byongera imibare y’ibyaha bigenda bivugwa. Si icyorezo gishya ahubwo ni uko abantu bagenda batinyuka.”

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Habyarimana Angelique, yavuze ko bijyanye n’imiterere y’icyaha cyo gusambanya abana, usanga iyo bigeze mu nkiko uru rwego rutsindwa imanza ku kigero cyo hejuru, bigendanye n’uko hari ubwo ibimenyetso bibura.

Ati “Biragaragara ko ibi byaha byo gusambanya abana ku bijyanye n’ikigero dutsindiraho imanza biba biri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ibindi byaha muri rusange. Kuri dosiye 100 turegera urukiko 93 turazitsinda, tugatsindwa zirindwi ariko iyo bigeze kuri ibi byaha bijyanye no gusambanya abana kubera ingorane nyinshi zirimo ntabwo ari cyo kigero dutsindiraho. Bivuga ko imiterere y’icyaha ubwacyo n’uburyo gikurikiranwa gisaba ikintu cy’umwihariko.”

Yagaragaje nyuma yo gusambanywa hari ubwo usanga abasambanyijwe baterwa ipfunwe n’ibyo bakorewe kuko kenshi baba badashaka kumenyekana, bityo ko haba hagomba kubaho kwiyemeza kugenza ibyo byaha n’inzego z’ubutabera bitabaye ngombwa ko ziregerwa.

Yavuze ko nyuma yo gusambanywa hari ubwo abana baba bagize ihungabana bityo baba bakeneye gufashwa no kwitabwaho, yemeza ko atari ikibazo cyakemurwa n’urwego rw’ubutabera gusa, ahubwo hakenewe ubufatanye bw’inzego zinyuranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .