Abajyanama b’ubuzima bazamuye ubwitabire bw’ababoneza urubyaro, bashobora no gutera urushinge

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 13 Ugushyingo 2018 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Abajyanama b’ubuzima bashimirwa uruhare rukomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, aho batanga umusanzu ukomeye muri gahunda zo kuboneza urubyaro ku bushake.

Afungura iyi nama, Minisitiri w’Inte, Dr Edouard Ngirente, yabwiye abarenga 3700 bayitabiriye ko u Rwanda rufite abajyanama b’ubuzima 58,286 bakorera hirya no hino mu midugudu.

Aba ku munsi wa kabiri bahawe umwanya wo kuganiriza abaturutse hirya no hino ku Isi uko bakora nuko batorwa.

Umujyanama w’Ubuzima uhagarariye abo mu Karere ka Rusizi, Nsanzabera Manasseh, yabwiye abanyamahanga ati “Ntabwo ari ugupfa kumutora gusa hari ibyo aba asabwa birimo; kuba afite imyaka y’ubukure, kuba ari Umunyarwanda, ari inyangamugayo, yararangije amashuri atandatu yisumbuye”.

Nsanzabera yasobanuye ko muri serivisi zo kuboneza urubyaro batanga, harimo uburyo bw’imisemburo ibiri “Microgynon” buhabwa umugore wonsa ufite umwana utarengeje amezi atandatu, bikaba ari ibinini umugore asabwa kunywa ku isaha imwe yahisemo ku munsi.

Hari n’uburyo bw’umusemburo umwe bwitwa “microlite” buhabwa umugore umaze ibyumweru bitandatu abyaye.

Banatanga uburyo bwa kamere, busaba umubyeyi konsa kenshi; ubwo kubara hashingiwe ku kwezi k’umugore kudahinduka; hakaza no gukoresha udukingirizo.

Abajyanama b’ubuzima batoranyijwe bahawe amahugurwa y’igihe gito, bigishwa no gutera urushinge ku bakoresha ubwo buryo, aho babanje kwitoreza ku bikoresho byabugenewe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashimye ubwitange abajyanama b’ubuzima bagira ati “Aka kazi mukora mu gihugu nta giciro gafite, murabizi ko ari mwe mwatumye tugera ku ntego z’ikinyagihumbi izigendanye n’ubuzima.”

Dr Gashumba yijeje abajyanama b’ubuzima ko ibibazo bahura nabyo bigomba gushakirwa ibisubizo kandi bimwe byatangiye gukemuka. Yatanze urugero rw’abahuraga n’ikibazo cy’ababagana benshi, byatumye ku busabe bw’Umukuru w’Igihugu, biyongera bava 45,000 bakagera ku 58,286.

Gahunda y’Abajyanama b’ubuzima yatangiye mu 1995 ari ibihumbi 12.

Yanasezeranyije abajyanama b’ubuzima ko hari kwigwa uburyo agahimbazamusyi kabo kakwiyongera. Ubusanzwe umujyanama w’ubuzima wakoze inshingano ze neza ashobora kubona nibura ibihumbi 12 Frw ku kwezi.

Yanijeje ko hagomba gukurikiranwa neza inzira zose zisabirwamo imiti ku buryo nta mujyanama w’ubuzima ubura ibikoresho.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi muri RBC, Catherine Mugeni, yavuze ko kuva mu 2011 abajyanama b’ubuzima bagira uruhare mu gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yabwiye itangazamaguru ati “Kuba dufite abajyanama b’ubuzima batanga serivise zo kuboneza urubyaro mu mudugudu ni intambwe ikomeye, ni ukuvuga ngo serivise yegereye abaturage kandi no ku bigo nderabuzima ubwo buryo burahari …Ubishaka kandi wumvise akamaro kabyo ntabwo yavuga ko yabuze aho abonereza urubyaro.”

Yasabye Abanyarwanda kubyara abana barabateganyirije, bakabasha gukurikirana imikurire yabo barya neza, bakabasha kubashyira mu ishuri no kubavuza.

Abajyanama b’ubuzima uruhare mu kugabanuka kw’imfu z’abana, zagabanutseho 50% kuva 2010-2015; abagore babyarira kwa muganga biyongereyeho 52%; ababoneza urubyaro biyongeraho 450%.

Dr Gashumba avuga ko ubu abagore barenga 50 % baboneza urubyaro mu Rwanda.

Yanavuze ko kuba abajyanama b’ubuzima baritabiriye iyi nama mpuzamahanga bibaha gusangiza amahanga uko bakora, nabo bakaganira n’abandi mu kwiyungura ubumenyi.

Angola yabengutse gahunda y’Abajyanama b’ubuzima

Muri iki kiganiro, Dr Gashumba yerekanye Minisitiri w’Ubuzima wa Angola, Silvia Lutucuta, wagaragaje ko yishimiye gahunda y’Abajyanama b’ubuzima.

Yavuze ko muri Angola bafite abakozi bake mu by’ubuzima kandi ahatari uburyo bufatika bwo kuboneza urubyaro, byongera ibyago by’abagore bapfa babyara n’abana.

Ati “Ndizera ko muri iyi minsi itatu y’ibikorwa tuzaba tubigiyeho byinshi.”

Ibyiza byo kuboneza urubyaro

Umujyanama w’Ubuzima Nsanzabera yavuze ko mu bukangurambaga bakora, berekana ko kuboneza urubyaro bitareba umugore gusa kuko bunagirira inyungu bose kubaringanije urubyaro.

Umugabo abona igiye cyo gukorera urugo rwe, akababonera ibyibanze, naho ku mugore, bimufasha gukomera no kuramba kuko aba atabyara indahekana.

Abajyanama b'Ubuzima baganirije abanyamahanga mu nama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko abajyanama b'ubuzima bafasha igihugu muri serivisi z'ubuzima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza