Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ku bibazo byagaragajwe na raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2023/2024.
Muri iyo raporo, hakozwe igenzura ku miterere n’imikorere bya koperative z’abajyanama b’ubuzima mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Karongi na Rwamagana, hanasuzumwa imikoranire y’izo koperative na Minisiteri y’Ubuzima, hibandwa ku buryo koperative zijyaho, imikoranire yazo n’inzego zitandukanye, imikorere yazo mu micungire y’umutungo n’abanyamuryango n’iy’abakozi ndetse n’umusaruro wazo.
Mu 2008, ni bwo u Rwanda rwashyizeho gahunda y’abajyanama b’ubuzima batorwa muri buri mudugudu, bahabwa inshingano zo kuzamura imyumvire y’abaturage mu kwirinda indwara no kwivuza hakiri kare.
Abajyanama b’ubuzima bafasha abaturage mu kubapima indwara nka malaria n’igituntu, kuboneza urubyaro, gukurikirana ababyeyi batwite no kubaherekeza kwa muganga.
Abadepite bagaragaje ko nubwo koperative zafashije abajyanama b’ubuzima gukora imishinga ibateza imbere, hagaragayemo ibibazo birimo abajyanama batinjira muri koperative, abirukanwa nta nteguza, ubugenzuzi bw’umutungo budahagije, inzego zidakora uko bikwiye n’izikora ibikorwa bitandukanye n’ibyo zaherewe ubuzima gatozi.
Hari kandi ibibazo by’imishinga yigwa ikanacungwa nabi, imyenda itishyurwa n’ibindi bidindiza ayo makoperative.
Amakoperative y’abajyanama b’ubuzima akora ibikorwa bitandukanye birimo ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ibindi bitandukanye.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko bimwe muri ibyo bibazo byagiye bigaragara koko ariko ko hari gukorwa amavugurura agamije gufasha amakoperative y’abajyanama b’ubuzima.
Yavuze ko indi mpinduka igiye gukorwa kandi izafasha abajyanama b’ubuzima gukora ibikorwa by’iterambere ijyanye no kubashyira mu bakoresha Muganga SACCO.
Ati “Turashaka ko nabo bashobora kujya muri gahunda twatangiye ya Muganga SACCO. Igitekerezo gihari ni uko babasha kugera muri Muganga SACCO. Iri kugenda ikura nayo. Igishya muri aya mavugurura ni uko abajyanama b’ubuzima nabo bashobora kuyigana kandi Inama y’Ubutegetsi ya Muganga SACCO imaze iminsi ibyigaho natwe twasanze byafasha haba kuri bo ndetse no kuri Muganga SACOO kuko yaba igize abantu benshi.”
Yongeyeho ati “Na bya bibazo by’amakoperative twavugaga n’ibindi, byaba indi nzira yo guteza imbere uru rwego. Icyo nacyo twifuzaga kukibabwira kuko kiri mu byo tubona nk’ibisubizo bityo bagakomeza kuvura bari no muri Muganga SACCO.”
Yavuze ko ibyo bishobora gutuma n’ibyo abajyanama b’ubuzima bakora byatuma bikorwa kinyamwuga kandi na Muganga SACCO igatera imbere.
Ati “Muganga SACCO ubu irahamye, ifite ubuyobozi, irakurikiza amabwiriza ya BNR mu bijyanye no gucunga umutungo ndetse no kuba yaguriza abayigana. Kuba baba benshi rero, abazi ibijyanye na koperative cyangwa n’amakoperative bagaragazaga ko cyaba ikintu cyiza. Biracyari kunozwa ariko tubona ko bizakemura n’ibyagiye bigaragara muri za koperative, hakaba haba kubihuza cyangwa se kuva kuri kimwe tujya mu bindi.”
Yavuze ko bifuza ko bizatangizwa vuba kandi bizakemura byinshi.
Muganga SACCO yashyiriweho gutanga serivisi z’imari zihariye ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Kugeza ubu ifite abanyamuryango basaga 12,000 babarizwa mu bigo byigenga ndetse n’ibya Leta.
Mu byo imaze kugeraho harimo gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga no gutanga inguzanyo zidasanzwe nka ’Giriwawe’ ku bufatanye na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.
U Rwanda rufite abajyanama b’ubuzima 58.298 bari mu makoperative arenga 500.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!