Tariki 19 Mata 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Ndamyimana yishwe atewe ibyuma mu masaha y’ijoro atashye. Icyo gihe ababikoze ntabwo bahise bamenyekana gusa Polisi yahise itangira iperereza ku bakekwa.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko nyuma y’igihe iperereza rikorwa, hari babiri bafashwe bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
Ati “ Iperereza ryakozwe ryaje gusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ibikorwa by’ubujura mu Mirenge ya Gisozi, Muhima na Kacyiru bifashije ibyuma. Umwe yari atuye ku Kinamba undi, yari atuye i Gasanze. Gahunda zose z’ubujura baziteguriraga ku Kinamba.”
Abo bajura bari baragiye bafungwa mu bihe bitandukanye mu bigo bifungirwamo inzererezi no muri Gereza. Polisi ivuga ko hari umwe wari mu gihano gisubitse aho yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo bari bagiye kwerekana aho abo bakoranaga batuye, Polisi isobanura ko birutse bashaka gucika bajya mu byerecyezo bitandukanye mu buryo bugaragara ko basa n’ababiteguye, abapolisi bahita babarasa barapfa.
Polisi ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bari bariyemeje kubeshwaho n’ubugizi bwa nabi.
Umuvugizi wa Polisi yaburiye abishora mu bikorwa nk’ibi, ko bakwiriye kubihagarika kuko inzego z’umutekano zizabarwanya.
Ati “Abishora mu bikorwa nk’ibi bagomba kumenya ko ubujura nta mwanya bufite, ubugome burimo kuvutsa ubuzima ntabwo buzihanganirwa habe na gato. Polisi yatangiye gushakisha n’abandi bose ifiteho amakuru aho bari hose. Inama twabagira ni uko bahagarika ibyo byaha.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!