Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024. Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro bibiri, abahize abandi ku rwego rw’Intara n’abahize abandi ku rwego rw’Akarere.
Abahawe igihembo nyamukuru cya moto ni Tuyishimire Valens wo mu Karere ka Nyamasheke, Dusengimana Honorine wo mu Karere ka Burera, Ntegekurora Leonidas wo muri Nyagatare na Mukangenera Berthilide wo mu Mujyi wa Kigali.
Mu bindi bihembo byatanzwe harimo mudasobwa na ‘tablets’.
Umwe mu barimu bahawe ibihembo mu babaye indashyikirwa mu kwimakaza umuco wo kwizigamira, Rurangirwa Martin, yavuze ko yahisemo kwizigamira kuko bimugirira inyungu n’umuryango we.
Ati “Ubu sinkigira ikibazo iyo abana bagiye ku ishuri ngo mvuge ngo ndakurahe amafaranga y’ishuri kuko nzi aho nayashyize”.
Umwalimu Sacco kandi yahembye ibigo 30 byitabiriye cyane uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri binyuze muri iki kigo cy’imari hakoreshejwe uburyo bwa SDMS ku bigo bya leta n’uburyo bw’Urubuto ku bigo byigenga, n’amakoperative 15 yitwaye neza mu gukoresha inguzanyo.
Ingabire Domitile uyobora ikigo cya Bulinga TSS giherereye mu Karere ka muhanga, kiri mu bigo byitwaye neza mu gukoresha uburyo bwa SDMS, yavuze ko bo babikoraga nko gukurikiza amabwiriza yari yatanzwe na leta.
Yavuze ko kari akazi katoroshye kubyumvisha ababyeyi ariko baje kubyumva ubu banabyishimiye. Yashishikarije ibindi bigo gukoresha Umwalimu Sacco kuko uko amafaranga ayinyuraho yiyongera, bizazamura amafaranga y’inguzanyo bashobora guhabwa.
Ati “Buriya abarimu tumaze kugera ku rugero rwiza, hari abarezi benshi bafite inzu zikodeshwa, hari ushobora kugurisha ishyamba, ayo mafaranga yose agiye acishwa kuri konti y’Umwalimu Sacco byakongera amafaranga banki ifite bityo amafaranga duhabwa y’inguzanyo akarushaho kuzamuka”.
Intumwa ya Minisiteri y’uburezi yashimiye Umwalimu Sacco, ivuga ko kuva iyi koperative yajyaho hari ibyo kwishimira haba ku barimu no ku muryango nyarwanda muri rusange.
Yashishikarije kandi abanyamuryango kudakora kugira ngo bahembwe kuko gukurikiza mabwiriza ya leta ari bo bigirira akamaro.
Ati “Ibi twe twakabaye tubyumva mbere y’abandi nk’abarezi ndetse n’abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco kuko bizadufasha gutuma Koperative yacu itera imbere bidasanzwe kandi iterambere ryayo ni ryo terambere ryacu”.
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/ntegekurora_leonidas_yahawe_moto_n_ubwishingizi_bw_umwaka-9b3e6.jpg?1735018663)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/mukangenera_berthilide_ari_mu_bahize_abandi_mu_gukoresha_inguzanyo_y_umwalimu_sacco-7cf34.jpg?1735018663)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/dusengimana_honorine_ari_kumwe_n_abandi_batsindiye_moto-3c1b2.jpg?1735018663)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/abarimu_bahize_abandi_ku_rwego_rw_akarere_bahawe_mudasobwa-63663.jpg?1735018663)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/abahembwe-4-c8a76.jpg?1735018663)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!