Yadufashije Alphonsine utuye mu Murenge wa Mwogo, yavuze ko ibigo bishinzwe ubwishingizi bibaha amasezerano yo kubishingira gusa ku gishoro baba bashoyemo, ariko ko nta na kimwe kiratangiza uburyo bwo kubishingira ku musaruro ngo ari naho umuhinzi abakeneye cyane.
Yagize ati “Hari abantu bahuye n’ibiza barwaje abandi bagira ikibazo cy’umwuzure wasangaga umuntu bamugenera nka 15 000 Frw abandi 20 000 Frw. Hari nk’umurima wari buzeremo nk’ibihumbi 800 Frw, icyo gihe hari ubwo baguha ibihumbi 40 Frw kuko babaze ku gishoro uba warashyizemo, rero tugize amahirwe bakajya batwishingira kuri wa musaruro twari buzabone akaba ariyo mafaranga baduha bakatwishyura za toni ebyiri byadufasha cyane.”
Rwamunyana François uhinga mu gishanga cya Rurambi giherereye mu Karere ka Bugesera, yavuze ko habonetse uburyo bushya bwatuma bashinganisha umusaruro byabafasha cyane.
Ati “ Nk’ubu nk’iyo bakuba gatatu tugashinganisha umusaruro wacu, twabyemera kuko tumaze igihe duhomba bajya kutwishyura bakatwishyura igishoro tuba twarashyizemo gusa, rero noneho tugize igihombo bakatwishyura inyungu nta muntu wabyanga rwose kuko n’ubundi igishoro tuba twarashyizemo tuba tugitegerejeho inyungu.”
Mutesi Uwase Hadidja wororera inkoko zitera amagi mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko yazishyize mu bwishingizi kugira ngo nizigira ikibazo azabashe kubona uko ubwishingizi bumufasha.
Yavuze ko inkoko ze zateraga amagi 1080 ku munsi ariko ziza kurwara zigera ku magi 280 ku munsi.
Ati “ Babaye batwishingiye ku musaruro byaba ari byiza cyane kuruta no gupfa kuko umusaruro muke nibyo duhura nabyo cyane kuruta ibindi byose. Nk’iyo inkoko zarwaye zishobora gutera 20% by’umusaruro zabonaga rero badufashije tugashinganisha umusaruro byatubera byiza cyane.”
Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Joseph Ntezimana Museruka, yavuze ko iki cyifuzo bacyakiriye kandi ko mu minsi ya vuba abahinzi n’aborozi bazabona igisubizo cyiza.
Ati “Icyifuzo twaracyakiriye kandi birimo gukorwaho mu gihe cya vuba abahinzi bazaba bashobora kubona ubwishingizi bw’umusaruro. Ubwishingizi bw’umusaruro bivuze ko uruhare rw’abahinzi ndetse na nkunganire ya Leta ingana na 40% bizazamuka.”
Museruka yakomeje avuga ko ku ruhare rwa Leta ngo ubushobozi burahari buhagije kuko Leta yashoyemo agera kuri miliyoni 25 z’Amadolari.
Tekana Urishingiwe muhinzi-mworozi ni gahunda igamije gufasha abahinzi n’aborozi, Leta ifatanya n’ibigo by’ubwishingizi aho yishyura 40% abahinzi n’aborozi bakishyura 60% by’ubwishingizi.
Amatungo ari muri gahunda harimo inka z’umukamo n’ibimasa kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka umunani, ingurube y’ukwezi kumwe kuzamura, inkoko zimaze guhera ku minsi 14 ndetse n’amafi. Ku buhinzi harimo umuceri, ibigori by’imbuto n’ibigori biribwa, ibirayi by’imbuto n’ibiribwa, soya, ibishyimbo, imyumbati, imiteja ndetse n’urusenda.
Ku bihingwa ubwishingizi burangirana n’igihembwe cy’ihinga mu gihe ku matungo ubwishingizi bumara umwaka, uretse ku nkoko z’inyama bushobora kumara igihe umworozi azazimarana, ku mafi naho ubwishingizi bumara amezi umunani. Kuri ubu miliyari zirenga 4 Frw yishyuwe abahinzi bahuye n’ibiza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!