Ni ibishyimbo batangiye guhabwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Gatsibo.
Biri gutangwa na Agregattor Trust Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’uturere.
Buri muhinzi ari kugirana amasezerano n’abamuha imbuto akishyura amafaranga make ubundi agahabwa imbuto n’ifumbire ndetse akanakurikiranwa mu mihingire ye.
Biteganyijwe ko nibamara kweza bazagurirwa ku giciro cyagenwe na Minagri wongeye 30 Frw, buri muhinzi kandi ngo azagurirwa umusaruro ungana na 70% naho 30% bw’ibyo yejeje abigumane akuremo ibishyimbo bifasha umuryango we.
Umukozi wa Agregattor Trust Rwanda, Mukagatete Safina, yavuze ko abahinzi bazahabwa ibi bishyimbo, bizabafasha mu kubona indyo yuzuye.
Ati “ Igihingwa cy’ibishyimbo ntabwo ari gishya mu Rwanda ahubwo igishya kiyongereyemo ni uko ibyo twabahaye bikungahaye ku butare, ubu mu Rwanda dufite imiryango myinshi ifite imirire itanoze ariko ibi bishyimbo bizabafasha kuyivamo mu buryo bworoshye.”
Mukagatete yavuze ko abahinzi bari guhabwa iyi mbuto ari abahinzi bakiri bato.
Ati “ Umuhinzi icyo asabwa ni ubushake no kwemera guhinga ibi bishyimbo kuko ni ibishyimbo birimo ubutare bwa Fer kandi umubiri w’umuntu arabukeneye cyane.”
Mukamunyana Béatrice utuye mu Mudugudu wa Rebera mu Kagari kwa Mwulire mu Murenge wa Mwulire, yavuze ko ibi bishyimbo abyitezeho kumufasha mu iterambere.
Ati “ Najyaga numva babivuga ko ari ibishyimbo byiza, ubu rero ndabitwaye ngiye kubihinga mbyisarurire ubwanjye, hanyuma nanjye nzarebe iterambere bingezaho kuko bagenzi banjye bambwiye ko bitubuka kandi bigurwa cyane.”
Gasengayire Hélène we yagize ati “ Ni ibishyimbo byiza bitanga umusaruro mwinshi uruta uw’ibisanzwe, ikindi bikungahaye ku butare kuburyo bizafasha imiryango yacu mu kurwanya imirire mibi.”
Kaberuka Etienne we yavuze ko ibishyimbo bikungahaye ku butare yigeze kubihinga, ubwiza bwabyo arabuzi.
Ati “ Ntabwo bipfa kwicwa n’imvura kuko njye nigeze kubihinga mu minsi ishize, ubu rero ndashaka kubihinga bikamfasha kurwanya imirire mibi, ikindi ni ibishyimbo bitubuka cyane kuburyo no kubihinga bizaduha amafaranga nitubigurisha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage gukurikirana neza imbuto y’ibishyimbo bikungahaye ku butare bahawe ngo kuko ari ibishyimbo byabanje kugenzurwa neza bikagaragara ko byabafasha.
Inzobere zo muri RAB ziheruka gutangaza ko imbuto nshya z’ibishyimbo zirimo ibi bishyimbo bikungahaye ku butare zabanje kugeragezwa mu gihe cy’imyaka itanu, zikageragerezwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Zagaragaje ko zishobora kwera mu misozi miremire, iringaniye no mu bibaya. Zerera iminsi iri hagati ya 90 na 112.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!