Abahinzi basabye Leta ‘Nkunganire’ ku biciro bihanitse by’imbuto y’urusenda n’imiteja

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Abahinzi b’imboga bavuga ko bahangayikishijwe n’ibiciro by’imbuto (umurama) ku bihingwa bimwe na bimwe bagasaba ko Leta yabashyiriraho gahunda ya Nkunganire ku mbuto zimwe na zimwe zihenze cyane nk’urusenda n’imiteja.

Ubu kubona imbuto y’urusenda umuntu ahinga kuri hegitari bisaba amafaranga ibihumbi biri hagati ya 700 na miliyoni 1 Frw bitewe n’ubwoko umuntu akeneye guhinga. Ku miteja ngo kubona imbuto yo guhinga kuri hegitari ntibijya munsi y’ibihumbi 500 Frw.

Bamwe mu bahinzi b’imboga bahuriye mu nama i Kigali ku wa 20 Ugushyingo 2020 bavuga ko ibi biciro bihanitse cyane ku buryo basaba Leta kuba yabunganira mu kugura imbuto.

Mukaserire Devotha uhagarariye Impuzamahuriro y’Abahinzi bibumbiye mu Makoperative yose yo mu Rwanda ahinga imboga, imbuto n’indabo avuga ko kimwe mu bibazo bihangayikishije abahinzi harimo n’igiciro gihanitse cy’imbuto za Hybrid.

Yagize ati “Umurama dukoresha w’imboga, imbuto n’indabo ni ibintu bihenze cyane. Birahenze kuko muri iyo mirama imyinshi ntikorerwa mu Rwanda, iba yaturutse mu mahanga bigatuma ihenda cyane. Icyo ni ikibazo gikomeye ku bahinzi kugeza ubwo bagerageza no kuyikorera bagakura imbuto ku murama urwaye bigatuma bakwirakwiza uburwayi mu bihingwa.’’

Avuga ko nubwo imirama myinshi ihenda, ngo urusenda n’imiteja ni byo bihenze cyane. Gusa ngo n’ibindi birimo inyanya, ibitunguru, karoti na poivron na byo bihagazeho ku biciro.

Mukaserire asaba ko Leta yatangira gutubura izo mbuto zihenze kugira ngo ziboneke mu Rwanda ku giciro gito cyangwa se abahinzi bagahabwa Nkunganire ku mbuto z’imboga kuko ngo hari abaciriritse bashaka kuzihinga bakabura ibishoro byo kugura imbuto.

Umuhinzi w’urusenda n’imiteja wo mu Karere ka Rwamagana, Uwimana Emille, avuga ko igiciro cy’imbuto z’imboga kiri hejuru cyane.

Avuga ko nk’urusenda kugira ngo ahinge kuri hegitari ubu bisaba 720 000 by’imbuto mu gihe imiteja ari ibihumbi bisaga 500. Ibi ngo byiyongeraho igiciro cyo gukodesha imirima n’imiti batera muri izi mbuto bigasaba gushora akayabo.

Ati ‘‘Bishobotse Leta igashyiraho Nkunganire ku mbuto byakorohereza abahinzi.’’

Uwimana avuga ko nubwo hari igihe bigenda neza ku isoko bakagaruza bakanunguka, ngo hari n’isoko ryo mu mahanga ribura bagahomba kuko ahanini baba barahingiye kujyana umusaruro hanze y’igihugu.

Umuyobozi w’Ikigo AgriProFocus gikora ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, Uwizeye Alexis, avuga ko kuba hari imbuto zihenze atari ikibazo cyane kuko uko umuntu ayigura ngo ni ko yeza umusaruro mwiza.

Ati “Iyo tuvuga ngo ikintu kirahenze ni uko uba ushobora gushoramo amafaranga ntagaruke, ariko niba ushobora gushora mu kintu gihenze kigatanga ibintu na byo byiza, icyo gihe agaciro kaba kajyanye.”

“Wenda ikibazo twemera kirimo ni ukuvuga ngo ese buri muntu wese yabasha kugura iyo mbuto? Igisubizo ni oya! Si buri wese wabibasha ariko nanone ntidukeneye ko buri muntu ajya guhinga urusenda.”

Uwizeye yavuze ko inzego zitandukanye zirimo na AgriProFocus zirimo gushaka uko imbuto z’imboga zikenerwa n’abahinzi zajya zituburirwa mu Rwanda bityo bikazagabanya igiciro.

Umushakashatsi mu buhinzi bw’imboga n’imbuto mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), Dr Assinapol Ndereyimana, yakomoje ku mwihariko w’urusenda n’imiteja avuga ko ari ibihingwa by’abantu bari mu bucuruzi.

Ati “Ku rusenda n’imiteja ho ni umwihariko […] urabona urusenda ni igihingwa duhinga kijya hanze, imbuto ihingwa akenshi usanga ari imwe, ntiwapfa kubona ihendutse, ariko wanareba iyo ngiyo twita ko ihenze usanga idahenze kuko impamvu urusenda abantu barimo kurujyamo nuko ari ubucuruzi. Njyewe sinashyigikira ko Leta izana nkunganire ku muntu ugiye guhinga urusenda kandi ari ubucuruzi nk’ubundi bwose.”

Agaruka ku mpamvu imbuto zitubuwe zihenda cyane yagaragaje ko biterwa no kuba yarakozwe n’ibigo bikora ubushakashatsi, bishaka gucuruza.

Ku zindi mbuto, Dr Ndereyimana avuga ko akenshi ziba ziri mu byiciro bitandukanye ku buryo umuntu ashobora kugura izijyanye n’ubushobozi bwe.
Yatanze urugero nko ku bitunguru avuga ko hari imbuto igura 10 000 Frw ku kikombe, ikindi kikagura 40 000 Frw mu gihe imbuto ya Hybrid igikombe kigura ibihumbi 150 Frw. Muri icyo gihe umuhinzi agomba kugura ijyanye n’ubushobozi bwe.

RAB yatangiye gukora ubushakashatsi ku mbuto y’urusenda ku buryo mu gihe kiri imbere abahinzi barwo bazajya babona imbuto ihendutse.

Umuyobozi wa Holland Green Tech icuruza inyongeramusaruro harimo n’imbuto y’imboga (umurama w’imboga) n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buhinzi, Tuyishime Jacques, yavuze ko impamvu imbuto z’imboga zihenda bikurikije imbaraga inganda zizitunganya zikoresha.

Ati “Urusenda koko nko kugira ngo uhinge nka hegitari bishobora kugutwara ari hagati y’ibihumbi 700 Frw na miliyoni 1 Frw ku mbuto gusa, ariko n’ubundi umusaruro ukuramo ayo mafaranga urayagaruza ukanunguka. Niba imbuto itwara nka 10% by’igishoro usabwa, icyo gihe ntabwo wavuga ko ihenze cyane ahubwo rimwe na rimwe abahinzi bagira ubushobozi buke bakaba bakenera ubufasha nko ku bigo bicirirtse bitanga inguzanyo. Ni ibihingwa bifite amafaranga ku isoko ariko bigasaba ko nawe ushoramo menshi.”

Abahinzi bagiriwe inama ko badakwiye guhinga imbuto biboneye ngo nuko zihenze ahubwo ngo bakwiye kwemera kugura izihenze kuko ngo umusaruro wazo ukuba kabiri uw’imbuto zisanzwe.

Mukaserire Devotha uhagarariye Impuzamahuriro y’Abahinzi bibumbiye mu Makoperative yose yo mu Rwanda ahinga imboga, imbuto n’indabo avuga ko kimwe mu bibazo bihangayikishije abahinzi harimo n’igiciro gihanitse cy’imbuto
UUmuyobozi wa Holland Green Tech icuruza inyongeramusaruro, Tuyishime Jacques, avuga ko hari imbuto zihenze cyane ariko nanone bikaba bijyanye n'ibiciro by'umusaruro wa zo
Abahinzi barasaba Leta ko bishobotse yashyiraho gahunda ya Nkunganire ku biciro by'imbuto z'imboga
Umuyobozi w’Ikigo AgriProFocus gikora ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, Uwizeye Alexis, avuga ko kuba hari imbuto zihenze atari ikibazo cyane kuko uko umuntu ayigura ngo ni ko yeza umusaruro mwiza
Abahinzi batandukanye bahangayikishijwe n'ibiciro bihanitse by'imbuto y'imboga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .