Ubu buryo buzwi nka Riziculture busanzwe bukoreshwa mu bihugu birimo u Buhinde, Haiti, Madagascar n’ibindi.
Mu mwaka ushize wa 2023, nibwo RAB yakoreye igerageza mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Nambajimana Phocas, umukozi wa RAB muri gahunda y’ubworozi bw’amafi n’uburobyi yabwiye IGIHE ko igererageza bakoreye mu karere ka Rwamagana ryagaragaje ko ubu buryo bw’ubuhinzi bubangikanye n’ubworozi bw’amafi bwatanze umusaruro.
Ati “Ubuhinzi bw’umuceri n’ubworozi bw’amafi iyo bibangikanyije byombi biba magirirane kuko imborera yafumbijwe umuceri ihinduka ibiryo by’amafi, umwanda w’amafi ugahinduka ifumbire y’umuceri kandi ayo mafi arya udukoko twangiza umuceri bigatuma utanga umusaruro n’amafi agatanga umusaruro”.
Nambajimana avuga ko ubu buryo bushya bw’ubuhinzi bw’umuceri bwitezweho kongera ingano y’umuceri wera mu Rwanda no kongera umusaruro w’amafi.
Intego u Rwanda rufite ni ukongera umusaruro w’amafi ukagera kuri toni ibihumbi 112 mu 2025 uvuye kuri toni 50 mu 2022, no kongera umusaruro w’umuceri ku buryo 2030 u Rwanda rwihagije ku muceri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!