Ibi yabitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe n’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda kuwa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.
Ni umuhango wabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo Kwibuka no Kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga Me Munyaneza Valerie yavuze ko nk’abakora mu rwego rw’ubutabera, bafite inshingano zo gutanga ubutabera bwuzuye hakumirwa icyatuma mu Banyarwanda habamo inzangano cyangwa ivangura nk’iryagejeje kuri Jenoside.
Me Munyaneza kandi yashimangiye ko Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko ruzakomeza gahunda yo gusura Inzibutso za Jenoside, kugira uruhare mu kwimakaza ukuri no gufasha abanyamuryango bashya bakiri bato kumenya amateka no kuyasigasira, kugira ngo bizabafashe gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukuri.
Dr Bideri Diogène watanze ikiganiro, yakomoje ku mateka ya mbere ya Jenoside, maze yerekana uburyo Repubulika ya mbere n’iya kabiri byari byaramunzwe n’amacakubiri y’amoko byatumaga ikitwa ubutabera kitabaho.
Yasabye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga gukomeza gusigasira amateka kugira ngo bagire uruhare mu gutanga ubutabera bwuzuye.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’intuma nkuru ya Leta yungirije, Mbonera Théophile yashimiye Urugaga rw’Abahesha b’inkiko kubwo guha agaciro iyi nshingano yo kwibuka.
Yavuze ko nk’abanyamategeko bari mu runana rw’Ubutabera bagomba kwibuka banazirikana ko iyo ubutabera bwuzuye buba bwarashinze imizi mu Rwanda mbere ya Jenoside, bitari gushoboka ko ishyirwa mu bikorwa.
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bitabiriye iki gikorwa biyemeje gukora ibishoboka byose bagakumira icyasubiza u Rwanda inyuma, ahubwo baharanira ko ubutabera bwuzuye buba umusingi w’ejo heza h’u Rwanda.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!