00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga mu by’imiti bahize kwimakaza ubunyamwuga no kurinda ubuzima rusange bw’abaturage

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 07:06
Yasuwe :

Abahanga mu by’imiti mu Rwanda by’umwihariko abibumbuye mu rugaga rwabo rwa NPC, biyemeje gukomeza gushyira imbere kwimakaza ubunyamwuga no kubahiriza amategeko n’amahame abagenga mu kurushaho gutanga serivisi nziza kandi inoze no kurinda ubuzima bw’abaturage.

Babigarutseho ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, mu nama y’Inteko Rusange y’abagize urugaga rw’abahanga mu by’imiti barenga 600, yabaye ku nshuro ya 10.

Yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga Bushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima (HRHS), Dr Ndimubanzi Patrick, abayobozi mu nzego zishinzwe ubuzima, izishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti n’abandi.

Ni inama yamurikiwemo ibyo urugaga rwagezeho mu myaka itatu ishize ndetse na raporo y’umugenzuzi w’imari wagaragaje ko umutungo w’urugaga ucunzwe neza.

Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti mu Rwanda (National Pharmacy Council) rubarizwamo abahanga mu by’imiti bize nibura ikiciro cya kabiri cya kaminuza muri pharmacy (Bachelor’s degree) cyangwa icyiciro cya mbere cya kaminuza muri Pharmacy (diploma) kuri ubu rufite abahanga mu by’imiti 1160.

Ubusanzwe, urugaga ni rwo murinzi w’amategeko, icyubahiro n’ishema by’umwuga w’abahanga mu by’imiti, rukanarengera ubuzima rusange bw’abaturage.

Urugaga rubungabunga ubusugire bw’amahame yerekeye imyifatire myiza, ubunyangamugayo n’ubwitange bya ngombwa mu murimo w’abahanga mu by’imiti, runareba ko abarugize bose bubahiriza ibyo bashingwa n’umwuga wabo, kimwe n’amategeko n’amabwiriza agenga abahanga mu by’imiti.

Abahanga mu by’imiti basezeranyije Leta y’u Rwanda gukora kinyamwuga, kubungabunga ubusugire bw’umwuga w’ubuhanga mu by’imiti mu mitangire ya serivisi z’ubuzima no kurinda ubuzima rusange bw’abaturage.

Dr Ndimubanzi wari umushyitsi mukuru yavuze ko ibyo biri mu nshingano Leta y’ u Rwanda yahaye urugaga rw’abahanga mu by’imiti ubwo yashyiragaho itegeko no 45/2012 ryo kuwa 14/01/2013 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti.

Yavuze ko abahanga mu by’imiti ari inkingi ya mwamba mu rwego rw’ubuvuzi haba mu Rwanda no ku isi muri rusange.

Ati “Bakora ahantu henshi hatandukanye mu rwego rw’ubuzima, hari abakorera mu mavuriro, aho batanga imiti ndetse n’aho bakorera imiti mu nganda. Bafite uruhare rukomeye rero mu rwego rw’ubuzima.”

Yakomeje avuga ko “Uruhare rw’urugaga ari uko bagenzura imikorere y’abari muri uyu mwuga, bakabakurikirana umunsi ku munsi ndetse bakagenzura ibikorerwa mu mwuga niba abahanga mu by’imiti bubahiriza amategeko agenga uyu mwuga.”

Yavuze ko icyo basaba abahanga mu by’imiti ari ugukomeza kubaha amahame akomeye y’umwuga, bose bagakorera hamwe bagamije kuwuteza imbere no kurinda ubuzima bw’abaturage kandi ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi mu kugera ku ntego bahawe n’itegeko.”

Yakomeje agira ati “tubaka tunabakangurira gukomeza kwiga. Kuko hari ibintu byinshi bigiye kuza birimo gukora imiti, kugenzura imiti n’ibindi byinshi bagomba kuzagiramo uruhare.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abahanga mu by’imiti, Dr Hahirwa Innocent yashimiye by’umwihariko Leta y’u Rwanda ku mikorere n’imikoranire bafitanye ikaba ari n’umufatanyabikorwa w’imena w’urugaga mu kugera ku ntego rwahawe n’itegeko anayisezeranya ko abahanga mu by’imiti bazakomeza kwimakaza ubunyamwuga no kurinda ubuzima rusange bw’abaturage.

Iyi nama yatumiwemo abayobozi batandukanye bakoze ikiganiro kibutsa abahanga mu by’imiti kubungabunga indangagaciro z’abahanga mu by’imiti no kuzamura urwego rw’imikorere bitegura icyerekezo cy’u Rwanda 2050 aho u Rwanda ruzaba ari igicumbi cy’inganda zikora imiti.

Barimo Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Ikigo nyarwanda cy’Ikoranabuhanga kinafite urubuga rwa ‘Irembo’ rutangirwaho serivisi za Leta, Israël Bimpe, Umuyobozi wa Chemonics International, Inès Buki, Umukozi uhagarariye Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare ndetse na Shema Ngoga Fabrice ushinzwe imyitwarire y’abahanga muby’imiti.

Abagize urugaga rw’abahanga mu by’imiti kandi batoye komite nshya ibahagarariye aho iyobowe na DCG (Rtd) Nsabimana Stanley watorewe kuba Perezida. Abandi batowe barimo Dr Nyiligira John, Uzabakiriho Darius ndetse na Batamuliza Anitha.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanga mu by'imiti, Dr Hahirwa Innocent, yavuze ko abatiyandikisha mu rugaga baba banyuranyije n'amategeko
Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego Rushinzwe abakozi bo mu buvuzi, Dr Ndimubanzi Patrick
Umunyamabanga Uhoraho akaba n'umwanditsi w'Urugaga rw'abahanga mu by'imiti mu Rwanda, Nsengeyukuri Jean Damascène
Umunyamakuru Barore Cleophas (iburyo) ni we wayoboye ibiganiro
Abanyamwuga mu by'ubuhanga mu by'imiti bitabiriye iyi nama ari benshi
Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo bitandukanye
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanga mu by'imiti, Dr Hahirwa Innocent yatoye umusimbura
Komite icyuye igihe yafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .