Abahamijwe icyaha cya Jenoside barenga 1500 ntibakoze igihano cyabo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Mu 2012 Inkiko Gacaca, zasoje imirimo yazo ziciye imanza miliyoni 1.2, gusa abarenga 1500 ntibakoze ibihano bakatiwe n’izi nkiko.

Raporo y’ibikorwa bya 2017/2018 Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko hari abakatiwe ibihano n’Inkiko Gacaca, batabikoze bamwe bakaba bihishahisha hirya no hino mu gihugu, mu gihe abandi bagiye mu mahanga.

Dr Emmanuel Havugimana, ukuriye inama y’abakomiseri muri CNLG, yavuze ko ikusanyamakuru iyi komisiyo yakoze kuri aba bantu ryagaragaje abarenga 1500 bakatiwe n’Inkiko Gacaca, ariko bakidegembya.

Ati “Urutonde rumaze gukorwa ruriho abari mu byiciro bine. Hari abatarakoze ibihano batuye ahantu hazwi mu Rwanda 167, hari abahungiye mu tundi turere tw’u Rwanda 1072, hari abatuye ahantu hatazwi 95, hari n’abahungiye mu mahanga 204.’’

Avuga ko imbogamizi ihari mu kubafata ari uko bafite amayeri yo kwihinduranya cyane, bahindura amazina bakumva bamenyekanye bakava hamwe bakajya ahandi cyangwa bakajya no mu mahanga.

Usanga ngo bidegembya mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Dr Havugimana ati “Benshi bari mu Mujyi wa Kigali bahinduye imyirondoro, amazina ari mu marangamuntu ndetse n’aho bakomoka hatandukanye n’aho bari bari mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muri uyu mwaka wa 2017-2018, CNLG yohereje amadosiye 358 mu nzego z’Ubutabera kugira ngo abahamwe n’icyaha cya Jenoside batakoze ibihano bakurikiranwe.

Depite Barikana Eugène, yasabye CNLG gukora urutonde rw’abo bantu bidegembya bakamenyeshwa inzego zitandukanye n’abanyarwanda kugira ngo bashakishwe.

Dr Havugimana yamusubije ko ibi bitashoboka kuko ngo hari abo gushakisha bigomba gukorwa mu ibanga kugira ngo badatoroka ubutabera bagahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda n’ahandi.

Gukora urutonde rw’abahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri buri Karere batarahanwa, rugatangazwa, inzego zose zigafatanya kureba uko bafatwa bakarangiza ibihano bakatiwe ni umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje inzego z’ubutabera yabaye muri Werurwe 2018.

Dr Havugimana (uwa kabiri uturutse iburyo) avuga ko abahamijwe ibyaha n'Inkiko Gacaca bagera ku 1500 batakoze ibihano byabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza