Kuwa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, nibwo i Kigali hateraniye inama y’Ibihugu bitandatu bihuriye ku muhora wa ruguru. Yitabiriwe n’abahagarariye u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Rwanda rwayakiriye.
Yagombaga kandi kugaragaramo abahagarariye RDC ariko bo baza gutangaza ko bayitabira hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Nubwo hatatangajwe impamvu abahagarariye RDC muri iyi nama batagaragaye i Kigali harakekwa ko byaba byaratewe n’uko umubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda umaze iminsi utifashe neza, biturutse kukuba icyo gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda narwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ndetse n’ibikorwa by’ubushotoranyi bimaze iminsi bikorwa n’ingabo zicyo gihugu.
Iyi nama yibanze ku kureber hamwe ibibazo bikibangamira gucuruzanya hagati y’ibi bihugu harimo n’imikoranire itaranoga hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo, ndetse buri wese wari muri iyi nama yahawe umwanya agaragaza uko igihugu cye gihagaze mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe ariko hakarebwa uko ubufatanye hagati y’abikorera na Leta buhagaze.
Iyi nama ihuriza hamwe ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru bigizwe n’ibifatira ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa muri Kenya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!