Abahagarariye ishyaka CPC riyoboye u Bushinwa bagiranye ibiganiro na FPR ku gukomeza umubano

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abashyitsi baturutse mu ishyaka rya Gikomunisiti riyoboye u Bushinwa (CPC), riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, ku butumire bw’Umuryango FPR Inkotanyi.

Iri tsinda riyobowe na Visi Minisitiri uyobora ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga muri iri shyaka, Guo Yezhou, kuri uyu wa Gatanu ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, uyu muyobozi yavuze ko yababajwe n’amahano yahabonye, yongera kugaragaza ko u Rwanda rwafashe intambwe ikomeye y’imiyoborere myiza irangajwe imbere n’Umuryango wa RPF.

Uyu muyobozi yanasuye kandi ingoro ya RPF-Inkotanyi iherereye i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Yezhou yavuze ko ari mu Rwanda mu kunoza imibanire y’imitwe ya politike yombi ni ukuvuga FPR-Inkotanyi n’ishyaka CPC, no kunoza amasezerano abayobozi b’aya mashyaka bagiranye.

Yagize ati “Naje hano no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyavugiwe mu nama iherutse kubera mu Bushinwa yahuje ibihugu bya Afurika, twagiranye kandi ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF ku byo twashyiramo imbaraga ndetse n’ibyo twakorana mu gihe kri imbere, turashima imiyoborere y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi ku miyoborere y’iki gihugu.”

Komiseri mu Muryango wa FPR-Inkotanyi ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Oda Gasinzigwa, yavuze ko uru ari urugendo umuryango wa RPF wishimiye kuko impande zombi zimaze igihe zifitanye umubano mwiza.

Yagize ati “Kuba twasuwe n’umuyobozi kuri uru rwego ni ikimenyetso kigaragaza umubano ukomeza gufata intambwe ikomeye, kubera ko bihereye kuri Chairman w’Umuryango wacu Paul Kagame ndetse na Perezida w’u Bushinwa, uyu ni umubano bamaze igihe bubaka.”

Yavuze ko Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi mu izina ry’umuryango, yakiriye uyu muyobozi bongera kugira igihe cyo kuganira kuri uwo mubano mu bintu bahuriraho, mu bijyanye n’imiyoborere myiza, ubukungu, no kubahiriza amategeko.

Yagaragaje ko ikindi gishimishije ari uko politike y’ishyaka CPC na RPF, igamije guha ingufu urubyiruko.

Uretse kuba FPR Inkotanyi na CPC ryo bihuriye ku kuba ari amashyaka ayoboye ibihugu abarizwamo, ni n’amwe yagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohoza ibihugu byayo.

FPR Inkotanyi niyo yatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 ibigeraho mu 1994 ndetse ihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, mu gihe CPC mu mwaka wa 1921 yatangije urugamba rwo kubohora u Bushinwa ibukura ku ngoma y’igitugu y’ishyaka Kuomintang, umugambi usohozwa mu mwaka wa 1949.

Guo Yezhou yashimye umubano uri hagati ya FPR Inkotanyi na CPC
Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi François Ngarambe yakiriye intumwa zavuye mu ishyaka rya CPC ryo mu Bushinwa
Impande zombi zagiranye ibiganiro ku byo zashyiramo imbaraga ndetse n’ibyo zakorana mu gihe kri imbere
Baganiriye ku mubano mu byo bahuriyeho bijyanye n’imiyoborere myiza, ubukungu, no kubahiriza amategeko
Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro cya FPR Inkotanyi i Rusororo
Itsinda ryo mu ishyaka CPC risobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi
Guo Yezhou yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye
Oda Gasinzigwa na Guo Yezhou bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .