Byagarutsweho kuri uyu wa kabiri n’abayobozi batandukanye mu gutangiza ku mugaragaro amahugurwa yateguwe n’ikigo gishinzwe guhugura ba rwiyemezamirimo, ibigo bito n’ibiciriritse n’amakoperative ( RICEM) ku bufatanye na Land O’Lakes Venture37 nk’umuryango udaharanira inyungu ufite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Land O’Lakes Venture37 ikaba ifasha abaturage bo ku isi hose kwiteza imbere mu bukungu bongera ubwinshi n’ubuziranenge bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no kubahuza n’abaguzi ku masoko.
RICEM nk’ikigo gifite mu nshingano kongera ubumenyi abayoboye amakoperative binyuze mu mahugurwa batanga yateguye ayo mahugurwa afite insangamatsiko igira iti" Guteza imbere amakoperative yo mu Rwanda binyuze mu bufanye bwayo ndetse no kwihangira imirimo."
Umuyobozi mukuru wa RICEM Dr Mukulira Olivier arasobanura impamvu nyamukuru yatumwe bategura aya mahugurwa ndetse n’umusaruro biteze kuzayakuramo.
Ati"Ni amahugurwa dutegura buri mwaka dufatanyije n’ikigo cy’Abanyamerika Land o’lakes hagamijwe kongerera ubumenyi amakoperative dushingiye ku bikenewe nk’uko uyu mwaka twibanze ku bufatanye bw’amakoperative na ba rwiyemezamirimo."
Akomeza avuga ko usanga muri koperative abantu ari ba nyamwigendaho batamenya ibyo izindi koperative zikora, ntibasangire amakuru y’uko ku isoko ibiciro bihagaze ndetse n’uburyo bashobora gukorana na ba rwiyemezamirimo n’aho bakura abafatanyabikorwa akaba ariyo mpamvu bifuza gukangurira amakoperative gukora.
Ayo mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative Prof Jean Bosco Harelimana, aho nawe ashimangira ko bayitezemo umusaruro aho bazamenya ibyiza biba mu guhuza kw’amakoperative y’abahinzi ndetse n’abaguzi.
Ati "Aya mahugurwa kuri twe aziye igihe kuko twagiraga ikibazo aho wasangaga nka koperative y’abahinzi ndetse n’uruganda rushinzwe gutunganya uwo musaruro bombi badahuza, icyo rero n’icyo tugamije guca burundu ubundi bimike umuco w’ubufatanye hagati yabo."
Iyi gahunda y’amahugurwa ni igikorwa ngarukamwaka aho RICEM iyategura ishingiye ku cyo ibona gikenewe mu makoperative, iyi ikaba ari inshuro ya gatatu abaye biteganyijwe ko azamara iminsi ine aho yitabiriwe n’abayobozi bahagara amakoperative atandukanye mu gihugu basaga 100.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!