00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaguzi basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 29 March 2025 saa 09:25
Yasuwe :

Mu gihe Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bw’abaguzi, u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA),cyashyizeho ukwezi ko kwizihiza uyu munsi binyuze mu gukora ubukangurambaga mu baturage bugamije kubasobanurira uburenganzira bwabo nk’abaguzi.

Uyu munsi wizihizwa ku wa 15 Werurwe buri mwaka ku Isi yose, mu Rwanda wizihijwe ku wa 28 Werurwe 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abaguzi mu kubungabunga ibidukikije.”

Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa 1-28 Werurwe 2025, bwari bugamije gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo nk’abaguzi, inshingano bafite mu kurengera ibidukikije n’uruhare muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, Icyiciro cya Kabiri (NST2).

Umuyobozi Mukuru wa RICA, Mbabazi Antoinette, yavuze ko intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga ari ukwibutsa abaguzi kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, no gukomeza kuzamura imyumvire y’abaguzi mu kurinda no kwita ku bidukikije.

Ati “Barushijeho gusobanukirwa uburenganzira bwabo burimo guhabwa ibyujuje ibipimo kandi byujuje ubuziranenge, barushaho kumenya ko bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru y’ibicuruzwa bagiye kugura, bakanamenya ko bagomba gusaba inyemezabwishyu.”

Akomeza agira ati “Abaguzi barushijeho kumenya gutanga amakuru y’ibyo babona bibangamiye uburenganzira bwabo kubera ko mu turere twakoreyemo twose abaguzi bahawe imirongo ya telefoni bahamagaraho mu gihe uburenganzira bwabo butubahirijwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko nk’akarere kari mu twakorewemo ubu bukangurambaga, bugiye gutuma uburenganzira bw’abaguzi bwubahirizwa kurushaho.

Ati “Akenshi abaguzi bamwe ntibamenyaga ko bagomba kureba ko igicuruzwa kitarangije igihe, ntibasabaga inyemezabwishyu cyangwa ngo bahabwe amakuru ajyanye n’igicuruzwa bagiye kugura harimo n’igiciro cy’icyo gicuruzwa, ariko ubu bazasobanukirwa n’uburenganzira bwabo bikazatuma bwubahirizwa.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciritse mu Rwanda (AMIR), Kwikiriza Jackson, yavuze ko ubukangurambaga bw’uyu mwaka bwibanze ku burenganzira bw’abaguzi mu bijyanye na serivisi z’imari, by’umwihariko mu buryo bwo kubona serivisi z’imari zitabangamira ibidukikije.

Yagize ati "Binyuze mu mushinga wa SERVE uterwa inkunga na Mastercard Foundation, ugamije guhanga imirimo mu rubyiruko ruri mu bikorwa by’uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi bw’urusenda, inyanya, imiteja n’ubworozi bw’inkoko, twafatanyije n’ibigo by’imari iciritse mu gukangurira abahinzi, aborozi n’abandi baturage ku burenganzira bwabo mu bijyanye na serivisi z’imari, tunabashishikariza kumenya uko ubuhinzi n’ubworozi bujyana no kurengera ibidukikije."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ADECOR, Damien Ndizeye, yavuze ko abantu batekereza ko kurengera ibidukikije ari inshingano za Leta n’inganda gusa, nyamara buri muntu afite uruhare mu kugera kuri iyo ntego.

Yagize ati “Uku kwezi k’ubukangurambaga dusoje kuratwibutsa ko buri cyemezo dufata, n’iyo cyaba gito, gishobora kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ku nyungu z’abazadukomokaho.”

RICA nk’ikigo gifite mu nshingano kurengera umuguzi mu Rwanda, izakomeza ibikorwa byo gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umuguzi nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 2012 rigena ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi.

Umuyobozi Mukuru wa RICA, Mbabazi Antoinette, yavuze ko intego y'ubu bukangurambaga ari ukwibutsa umuguzi uburenganzira bwe n'uruhare rwe mu kubungabunga ibidukikije
Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yakira itsinda ryitabiriye ubu bukangurambaga
Abaturage basobanuriwe uruhare bashobora kugira mu kurengera ibidukikije
Ubu bukangurambaga bwakorewe mu Nteko rusange z'abaturage
Abayobozi bari kumwe n'abaturage, aho baganiriye ku buryo abaguzi barushaho kurengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .