Abaguzi basaba fagitire bagiye gutangira guhembwa muri ‘Tombola na EBM’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukuboza 2020 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko guhera ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukuboza 2020, kizasubukura gahunda yo guhemba abaguzi bimakaza umuco wo gusaba fagitire ya EBM kandi bakandikisha nimero ya telefoni yabo kuri fagitire igihe cyose bagiye guhaha.

Umuyobozi ushinzwe Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yatangaje ko hari ibihembo bishimishije muri tombola y’uyu mwaka.

Yagize ati “Buri munsi, abanyamahirwe barenga 60 bazajya batsindira ibihembo bitandukanye birimo ama-unites yo guhamagara, televiziyo na telefoni zigezweho. Murumva rero ko abantu bazunguka kabiri, kuko bazajya batsindira ibi bihembo ariko n’umusoro uba uri ku gicuruzwa aguze ugere mu isanduku ya Leta bityo banungukire mu bikorwa by’iterambere Leta yacu idahwema kutugezaho.”

Tombola na EBM igiye gutangizwa biteganyijwe ko izasozwa mu mpera za Mutarama 2021.

Uwitonze yakanguriye buri wese kumva akamaro ka fagitire kugira ngo ajye ayisaba buri gihe dore ko ab’indashyikirwa bazajya banashimirwa mu birori ngarukamwaka byo gushimira abasora beza nk’uko byagenze mu birori by’uyu mwaka.

Umuyobozi ushinzwe Ishami rya EBM muri RRA, Mbera Emmy, avuga ko iyi gahunda igamije gukangurira abaguzi kugira umuco wo gusaba fagitire ya EBM igihe cyose baguze, kuko nibwo buryo bwonyine bwo kumenya ko umusoro ku nyongeragaciro batanze uzagera mu kigega cya Leta, bityo bakazagerwaho n’ibyiza byo gutanga umusoro.

Yagize ati “Gutanga buri gihe inyemezabuguzi [fagitire] ya EBM ni inshingano y’umucuruzi, ndetse bikaba n’uburenganzira bw’umuguzi kuyihabwa.”

Yakebuye abacuruzi bagenda biguru ntege mu gutanga inyemezabuguzi za EBM, cyangwa se bagatanga iziriho agaciro kanyuranye n’ibyagurishijwe.

Mbera yavuze ko RRA yahagurukiye abakora ibyo bikorwa bigayitse kuko ari bumwe mu buryo bwo kunyereza umusoro kandi ariwo mutima w’iterambere ry’igihugu.

Igikorwa cyo guhemba abatsinze kizajya kiba ku mugaragaro buri wa Gatanu kuri Televiziyo y’u Rwanda guhera saa Kumi n’Ebyiri na 45 z’umugoroba.

Abatomboye bazajya bafata ibihembo byabo ku Cyicaro Gikuru cy’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, naho abari kure babyohererezwe aho batuye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .