00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaguye mu mpanuka ya bisi itwara abagenzi i Rulindo bageze kuri 16

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 February 2025 saa 09:33
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko abantu 16 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka ikomeye ya bisi nini itwara abagenzi, yabereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Rusiga, mu bagera kuri 52 yari itwaye.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025. Ni iya bisi nini ya sosiyete International Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Mujyi wa Musanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yabwiye IGIHE ko iyo modoka yarenze umuhanga ikagwa mu manga muri metero zigera kuri 800.

Ati “Yarenze umuhanda rero igwa munsi yawo hafi metero 800 uvuye ku muhanda, murabizi ko hariya ari mu misozi.”

ACP Rutikanga Boniface yavuze ko kugeza ubu icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira, Judith, yabwiye RBA ko iyo bisi yari itwaye abantu 52, aho 16 bitabye Imana, mu gihe abandi bakomeretse bajyanwe ku bitaro bitandukanye kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi birakomeje, aho abakomeretse byitezwe ko bajyanwa mu bitaro byo hirya no hino muri Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .