00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bo muri Ukraine bashimye uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 March 2025 saa 12:52
Yasuwe :

Abagore bo muri Ukraine basoje uruzinduko rw’iminsi itanu bagiriye mu Rwanda, bashima uko igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iryo tsinda ry’Abanya-Ukraine rigizwe n’abagore b’ababaye abayobozi mu nzego zitandukanye bimbumbiye mu muryango bise ‘The Day After’.

Muri urwo rugendo rwabo bari bagamije kwigira ku Rwanda uburyo bwo kwiyubaka nyuma y’intambara, uburyo bwo gutanga ubutabera ndetse n’uruhare rw’abagore mu rugamba rwo kongera kubaka amahoro.

Abo banya-Ukraine bafite icyizere cy’uko intambara yo muri Ukraine izarangira bityo bakaba bifuza guharanira ko bazafasha abagore kugira uruhare mu kongera kubaka igihugu cyabo.

Ubwo bari mu Rwanda bagize umwanya wo kuganira n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, abayobozi ba sosiyete sivile ndetse banasura Avega Agahozo Village.

Banagize kandi umwanya uhagije wo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherere ku Gisozi, aho banigiye byinshi kuri yo.

Bagaragarijwe amateka y’uko igihugu cyari cyarasenyutse, uko FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ndetse n’uko yubatse igihugu kivuye ku busa nyuma y’urugamba rwo kukibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaganiriye na The NewTimes bagaragaje ko hari ubumenyi bakuye mu Rwanda bushingiye ku mateka y’igihugu n’uburyo cyongeye kwiyubaka.

Alina Miakenka uri mu bashinze umuryango The Day After, wanakoze mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu, yashimangiye ko yatunguwe n’uburyo ubutabera bwongeye gutangwa nyuma y’ibyari byarabaye k’u Rwanda.

Ati “Nk’umunyamategeko nashakaga cyane kumva uburyo ubutabera, amahoro no kubabarira byakozwe. Kuba aha rero byaguye ubumenyi bwanjye kubera ko ni inzego ziba zigoye kandi zigirwamo uruhare n’abantu benshi. Iyo ukimenya bwa mbere ibyo u Rwanda rwanyuzemo, ukanabona uko igihugu cyashatse ibisubizo, bihindura imyumvire yawe.”

Yashimye uburyo u Rwanda rwakoresheje bw’Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabihanirwa.

Ati “Isomo rikomeye nize ni uko Ukraine nayo ikwiye kwishakamo ibisubizo. Kimwe kijyanye n’amateka, imitekerereze n’imyumvire y’ubutabera kandi tugomba kubiharanira.”

Miakenka kandi ngo yatunguwe n’uburyo nyuma y’ibyo byose usanga ubumwe buganje mu Banyarwanda mu nzego zitandukanye haba mu buyobozi ndetse no muri sosiyete Nyarwanda.

Ati “Nakunze uko ubumwe mu Banyarwanda buri mu nzego zose, kuva muri guverinoma kugera ku rwego rw’abaturage n’abantu ku giti cyabo. Urubyiruko ruri kugira uruhare mu kuba abambasaderi b’amahoro n’abubatsi bayo. Ntekereza ko dukwiye gukoresha ubu buryo mu gihugu cyacu.”

Yavuze ko u Rwanda atari igihugu cy’imisozi igihumbi gusa ahubwo ari urw’amasomo igihumbi ibindi bihugu bikwiye kurwigiraho.

Ati “U Rwanda kandi rwahoze ruri ku isonga ku rutonde rwacu rw’ibihugu by’intangarugero mu kubakira abagore ubushobozi. Ni ingenzi ku bagore kugira imyanya mu nzego zifata ibyemezo. Abagore bagomba kurenga inshingano zisanzwe zo mu rugo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ni igihe cyacu ngo ijwi ryacu ryumvwe.”

Yashimangiye ko nibagera muri Ukraine bazategura neza inyandiko zigaragaza ingamba zikwiye gushyirwaho, bagire umwanya wo kuganira n’itangazamakuru, abagize guverinoma, imiryango itari iya Leta ndetse n’ibigo by’amashuri.

Anna Nikolaienko, wageze mu Rwanda bwa mbere mu 2018, yagaragaje ko icyo gihe rwari mu bihugu biteza imbere umugore mu nzego zose.

Yashimangiye ko nubwo ibyabaye mu Rwanda bitandukanye n’ibiri kuba muri Ukraine ariko byose byibasira ikiremwa muntu, bityo akabona hari amasomo bakwigira ku Rwanda kandi yatanga umusaruro.

Ati “Imiterere ya Jenoside yakorewe Abatutsi itandukanye n’intambara yacu ariko twese uburibwe ni bumwe. Isomo ry’ingenzi nigiye ku Rwanda ni ugushyira imbere ukudaheza. Byaba umugore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga. Hano nabonye ingamba zo kudaheza zitagarukira mu mpapuro gusa ahubwo bishyirwa mu bikorwa.”

Ku ruhande rwa mugenzi wabo, Iryna Drobovych, yavuze ko usanga ibyaha by’intambara bihuje ingaruka by’umwihariko nk’ihihoterwa rishingiye ku gitsina bityo kugaragaza ibyo byaha nk’uko u Rwanda rwabikoze bishobora gutanga umusanzu.

Ati “Abagore benshi bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri iyi ntambara ihuje u Burusiya na Ukraine, bishobora kugeza ku ihungabana ndetse no kwangirika kwa sosiyete. Kugaragaza ibi byaha nk’uko byakozwe mu Rwanda ni ingenzi. Tugomba gusigasira ibimenyetso tugamije kugera ku butabera.”

Yemeje ko kandi iryo huriro riri kwita ku gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, abakeneye ubuvuzi ndetse no kongera gusubiza mu buzima busanzwe abagore bagizweho ingaruka n’intambara by’umwihariko bifatanye isano n’ihohoterwa.

Depite Madina Ndangiza aganiriza aba bagore bo muri Ukraine
Aba banya-Ukraine bishimiye kwigira ku Rwanda
Bagize umwanya uhagije wo kuganirizwa ku mateka y'u Rwanda
Ubwo bari basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .