Abagore bo mu Nkambi ya Kigeme bubakiwe ikigo kizabafasha kwiteza imbere

Yanditswe na Habimana James
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Mu rwego kureba uko imibereho y’abagore b’impunzi bari mu nkambi ya Kigeme yaba myiza, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women) ryahubatse ikigo kizabafasha kwiteza imbere no kwivana mu bukene.

Iki kigo cyafunguwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine mu kwezi gushize, ku munsi mpuzamahanga wahariwe impunzi.

Inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 20, abenshi bakaba ari abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunze ibibazo by’intambara mu 2012.

Imibare yagaragaje ko 61% by’impunzi bari hejuru y’imyaka 18 ari abagore, abenshi muri bo bakaba barahunze intambara muri Congo bari kumwe n’abana gusa, bivuze ko batazanye n’abagabo babo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bafite ibyo bakora ari bake ugereranyije n’abagabo, ibi bigatuma abenshi ari abakene mu gihe aribo bayoboye ingo.

Umuyobozi Mukuru wa UN Women mu Rwanda, Fatou Lo yavuze ko gutaha iki kigo bigamije gukemura iki kibazo.

Yagize ati “Uyu munsi UN Women yatashye iki kigo giha amahirwe abagore bo mu nkambi ya Kigeme kubera ubushakashatsi bwakoze mu 2017, aho bwasanze abagore bari mu nkambi bakeneye ubundi bufasha mu mibereho yabo.”

Iki kigo kizafasha aba bagore mu kubaha amahugurwa, aho gukorera, aho kurerera abana mu gihe bari mu kazi no kugaragaza ibyo bakora byose bigamije guhindura ubuzima bwabo.

Uyu muryango kandi ufasha aba bagore kongera kubaka ubuzima bwabo biciye mu kubaha amahugurwa baboha uduseke no kutugurisha ku Isi, biciye mu bufatanye n’ikigo Indego Africa, ikigo cy’Abanyamerika kitegamiye kuri leta gifasha abagore kubongerera ubushobozi n’amahugurwa no kubahuza n’amasoko.

Nadine Umuhoza w’imyaka 29 akaba ari muri iyi nkambi, yagize ati “Iki kigo kiradushimishije kuko mbere wasangaga tujya kubohera uduseke ku zuba ibintu byagiraga ingaruka kuri bamwe, mbere kandi hari aho bari baradukodeshereze ngo tuhakorere ariko hari kure y’aho dutuye bikaba byatumaga tugorwa no kugaruka mu rugo ngo tugaburire abana, iki cyo cyegereye aho dutuye bityo bizatworohera ko twita ku ngo zacu.

Umuhoza asanzwe ari n’umunyamabanga wa koperative Igisubizo, akaba ari n’umwe mu bagore 50 bahawe amahugurwa kuva mu Ukuboza 2018.

Yakomeje agira ati “Ubwo natangiraga kwiga kuboha ntabwo nari nze n’uko bafata urushinge ariko ubu mboha agaseke ku buryo bwiza, ubu mbona amafaranga nifashisha mu rugo.”

Iyi Koperative ikaba imaze kunguka amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1,800,000, biciye mu kigo Indego Africa kibafasha kugeza ibyo bakora ku Isi.

Nshimiyimana Yves watanze amahugurwa, yavuze ko nubwo bahuye n’ibibazo bitandukanye harimo ko aba bagore batari bafite ubumenyi ariko ubu ubona ko batangiye kugera kure, bakaba barimo kurema icyerekezo cyiza cy’ubuzima bwabo.

Aba bagore bari muri Koperative Igisubizo, bavuga ko biteguye guhugura n’abandi bagenzi babo b’abagore n’abakobwa bari mu nkambi ya Kigeme.

Iki kigo cyafunguwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Kamayirese Germaine
Iki kigo cyabaye ahantu hashya abagore bashyira ibikorwa byabo nk'ubudozi, ububoshyi n'ibindi
Umuhoza yavuze ko nyuma yo guhugurwa ubu asigaye azi kuboha neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza