Ni ubuhamya yatanze ubwo mu Murenge wa Rwinkwavu bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
I Rwinkwavu hiciwe Abatutsi benshi bamwe bajugunywa mu byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro. Ubu abagera kuri 4000 ni bo babonetse banashyingurwa mu cyubahiro.
Rurangwa yavuze ko ku wa 13 Mata 2025 yari yihishe mu musarani w’umuturanyi aho yamaze umunsi wose. Interahamwe zamugezeho zimusenyeraho umusarani zihava zigira ngo yapfuye.
Ati “Uwo munsi bwira ntapfuye maze kuri 14 Mata mvamo. Narayemo rimwe nza kuvamo njya gushaka amazi ku mashuri ndayabura, njya kuyashaka mu giturage. Narahageze bampa amazi ariko uwanyakiriye yari azi ko ubwo ntarapfa nzamutwara isambu, yaragiye ariherera ashaka umuti wo kunyica ndawunywa ariko sinapfuye ahubwo naviriye mu nda gusa.’’
Rurangwa yavuze ko hari abagore benshi bishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe abandi bavugirizaga induru Abatutsi bigatuma abagabo babo bababona bakabica.
Ati “Bajyaga ku gasozi bakavuza induru ngo kanaka agiye kwihisha aha. Byarabaye bavugiriza induru umugabo twari duturanye witwaga Rutagarama, bituma bamusohora mu rugo bajya kumwica bamuhamba mu musarani iwacu. Uyu munsi abantu baravuga ngo hishe abagabo gusa ariko n’abagore barabafashaga.’’
Uyu mugabo ushimira Inkotanyi zabarokoye. Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye ibikomere ndetse bikimugiraho ingaruka zikomeye, zirimo kuba adashobora guhagarara umwanya munini, kuba bimwe mu bice by’umubiri we bidakora neza 100% nk’amaboko, umugongo n’ibindi byinshi kubera ukuntu bamusenyeyeho umusarani.
Rurangwa asaba abantu bose baba bagifite amakuru y’ahari imibiri kuhagaragaza no gusaba imbabazi abo bahemukiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!