Babiri muri bo bafatiwe mu kagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu w’akarere ka Rubavu ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7 Mutarama, bafite magendu y’amabaro atatu.
Abandi babiri bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama, mu kagari ka Kaminuza, Umurenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu bafite amabaro 7 y’imyenda ya magendu yari ibitse mu rugo rw’umwe muri bo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; SP Bonaventure Twizere Karekezi yaburiye abakomeje kwishora muri ubu bucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha, ashimira n’ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaza mu kubirwanya.
Ati “Bariya bombi bafashwe nyuma y’uko bambutse umupaka bajya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kugaruka bakazana magendu y’imyenda ya caguwa. Tuributsa n’abandi bakishora mu bucuruzi bwa magendu ko ibikorwa byo kuburwanya bizakomeza, tunashimira abakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru.”
SP Karekezi yatunze agatoki no ku bifashishwa n’abakora ubu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bitemewe mu kubitunda, kubibika no kubigurisha, abasaba kubizibukira kuko nabo babihanirwa n’amategeko.
Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda riteganya ko ubucuruzi bwa magendu buhanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwa umusoro.
Ingingo ya 87 y’Itegeko rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!