Abagore bahawe umwihariko mu imurikagurisha ngarukakwezi ry’ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Abari n’abategarugori bashyiriweho amahirwe adasanzwe azabafasha kwerekana ibyo bakora mu imurikagurisha ngarukakwezi rigamije guhuriza hamwe abakora Made in Rwanda baturutse mu turere twose tw’igihugu.

Made in Rwanda Market iteganyijwe hagati ya tariki ya 24-27 Nzeri 2019, izabera mu gace kahariwe abanyamaguru mu Mujyi wa Kigali kazwi nka Car Free Zone.

Ni isoko rihuriraho abakora n’abacuruza ibijyanye na Made in Rwanda n’abakiliya bayo bafashwa kubona ibicuruzwa ku giciro kiba cyashyizwe ku igabanuka rya 50%.

Made in Rwanda Market igamije gushishikariza abantu gahunda ya Made in Rwanda; abakizamuka bakigira ku bateye imbere no gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo rwibanda ku by’iwabo.

Abarenga 150 ni bo biteganyijwe ko bazitabira Made in Rwanda Market aho bazaba bamurika imyenda itandukanye, inkweto, imitako, ibyo kunywa no kurya n’ibindi byinshi byakorewe mu Rwanda.

Umuyobozi wa Made in Rwanda Market, Migambi John, yabwiye IGIHE ko iri murikagurisha ngarukakwezi mu kwezi kwa Nzeri ryahaye umwihariko abagore bakora ibijyanye na Made in Rwanda.

Yagize ati “Agashya karimo kuri iyi nshuro ni uko 98% y’abazamurika ibyo bakora ari abagore. Ni mu rwego rwo kongerera imbaraga no kubaka ubushobozi bw’igitsina gore no kubashishikariza kwinjira mu ishoramari ry’ibikorerwa mu Rwanda.’’

Yasabye abantu bose cyane urubyiruko gushyigikira gahunda ya Made in Rwanda cyane ko ariho hazava akazi kazarubeshaho.

Ati “Igihe Made in Rwanda izakundwa cyane abashoramari baziyongera, inganda zize ari nyinshi akazi kaboneke.’’

Migambi yashimiye inzego zirimo iza Leta n’abikorera badahwema gushaka icyateza imbere gahunda ya Made in Rwanda.

Kuva mu myaka isaga itatu ishize, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga muri gahunda Made in Rwanda yashyizweho hagamijwe kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga watumaga ubukungu bw’igihugu butazamuka uko bikwiye.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni $463.16 avuye mu bicuruzwa rwohereje hanze mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, zivuye kuri miliyoni $375.91 mu gihe nk’iki mu 2017.

Mu 2015, u Rwanda rwoherezaga mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 559$, mu 2017 bigera kuri miliyoni 944$.

Iri murikagurisha ryitezwemo abarenga 150 rizamara iminsi ine
Umuyobozi w’Umushinga wa Made in Rwanda Market, Migambi John, yavuze ko kuri iyi nshuro abari n'abategarugori bahawe umwihariko
Gahunda ya Made in Rwanda imaze imyaka isaga itatu itangijwe na Guverinoma y'u Rwanda
Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda risanzwe ribera muri Car Free Zone buri kwezi
Imitako itandukanye izerekanwa muri iri murikagurisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza