Kuva ubwo yahise atangira urugendo rwo kuvurwa rutari rworoshye, yivurije iwabo muri Zambia, ariko avuga ko ari ibintu bitari byoroshye kuko hari serivisi zitaraera imbere cyane mu bijyanye no kuvura kanseri y’Inkorondo y’umura.
Yagize ati "Sinajyaga njya kwisuzumisha, ariko umunsi wa mbere nagiyeyo ni wo munsi nabwiwe ko ndwaye kanseri y’Inkondo y’umura, narababaye, yego, kuko natekerezaga ko hari ibyo nari kuba narabaye narakoze mu buryo butandukanye, hari ibyo nari kuba narakoze neza mbere y’icyo gihe."
Chilowa yavuze ko urugendo rwe rwo kuvurwa rutari rworoshye, aho yakorewe ’chemotherapy’ ibyumweru bitanu, akorerwa ’radiation’ inshuro 23, nyuma yaje gukira, bimvurimo no guhita ashinga umuryango ugamije kurwanya kanseri by’umwihariko iy’inkondo y’umura witwa ’Teal Sisters Foundation ’.
Ati "Mu by’ukuri ntabwo ari ibihugu byose bya Afurika bifite ibikoresho bihagije, byo gufasha mu gusuzuma no kuvura kanseri [...] ni yo mpamvu turi hano kugira turebe ko byibuze ko buri gihugu cya Afurika cyagira ibikoresho byo gusuzuma no kuvura kanseri, turacyafite urugendo rurerure."
"Ndashaka gushishikariza abagore kwita ku buzima bwabo, ntutegereze kubwirwa kujya kwisuzumisha, ntutegereze mu gihe ufite ibimenyetso ngo ubone kuba ari bwo ujya kwisuzumisha, navuga ko igihe cyiza cyo kwisuzumisha, ni igihe udafite ikimenyesto na kimwe, rero mu bigire akamenyero."
Ibi Chilowa yabitangarije mu nama yahuje inzobere ku rwego rw’Isi mu guhangana na Kanseri y’ibere yabereye mu Rwanda ku wa 4 Werurwe 2025. Yaboneyeho gusaba inzego zifata ibyemezo guha umwihariko ubuzima bw’umugore, ndetse asaba n’ubufatanye bw’inzego za Leta n’iz’abikorera kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.
Kanseri y’ibere ni yo kanseri ihitana abagore benshi muri Afurika ugereranyije n’izindi, ikaba yihariye hafi 12% y’impfu zose ziterwa na Kanseri kuri uyu mugabane. Buri mwaka abagore bagera ku 198.553 babwirwa ko banduye Kanseri y’ibere, imibare igenda iniyongera bitewe n’ibibazo by’imibereho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko 77% y’abagore barwaye Kanseri y’ibere, igaragara yaramaze kurengerana, 17% ntibabasha kubona ubuvuzi bakwiye mu mwaka wa mbere, imibare ishobora kwiyongera bitewe n’agace.
OMS igaragaza ko kandi 50% y’abagore barwaye Kanseri y’ibere muri Afurika ari bo gusa bayikira, bitandukanye na 90% mu bihugu biteye imbere.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kanseri y’ibere, ari iya mbere byoroshye kuyisuzuma kuko n’umuntu ashobora kubyikorera, ndetse ikaba n’imwe mu zoroshye kuvurwa iyo bikorewe mu gihe cya nyaco.
Yongeyeho ati "Icya kabiri iyo imenyekanye ikiri ku kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, amahirwe yo gukira aba ari kuri 80% [...] ariko ibyo tubona muri Afurika ni uko hejuru ya 60% y’abayisanganywa baba baramaze kugera ku kiciro cya gatatu cyangwa cya kane, aho biba byaramaze kurengerana, ibintu bigira ingaruka zitandukanye, ku bukungu bw’imiryango n’igihugu, bigateza ubukene. mu gihe imiryango iri kwita ku muntu wamaze kuremba, rimwe na rimwe bikarangira inamuhitanye."
Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje ko mu ngamba u Rwanda rwafashe mu guhanga na Kanseri, harimo ko Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko gusuzuma n’ubuvuzi bwose ku muntu urwaye kanseri, bizajya byishyurwa n’Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Sante).
Yagize ati "Nk’urwego rw’ubuzima, mu minsi ishize twarishimye ubwo Inama y’Abaminisitiri yemeza ko gusuzuma no kuvura kanseri, bizajya byishyurwa 100% n’Ubwisungane mu Kwivuza, bisobanuye byinshi ku baturage bacu, kuko kuvura kanseri birahenze, by’umwihariko abakennye, ariko Guverinoma yanzuye ko kuko bihenze, reka tube ari twe twikorera uwo mutwaro uremereye nka guverinoma, Kugira ngo abaturage bakomeze bite ku bindi bya buri munsi bibareba nk’imiryango."
Umuyobozi w’Inama ishinzwe kurwanya Kanseri y’Ibere muri Afurika, Soraya Mellali, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo umuvuduko wa Kanseri y’ibere muri Afurika ugabanyuke, ndetse Afurika ibashe kugera ku kuyirandura.
Yagize ati "Twizera ko ubufatanye, guhanga udushya ndetse no gusangira ubumenyi, ari ingenzi mu kuzana impinduka, gufatanya ntibikiri amahitamo, ahubwo ni bwo buryo bwonyine bwo kujya imbere, ubuyobozi bwanyu bwiza mu Rwanda mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko mu kwita kuri kanseri y’inkondo y’umura, bwatweretse ko ubwitange bwanyu mu kwita ku buzima bw’umugore by’umwihariko mu gukumira kanseri, ni ikimenyetso ko impinduka zizanwa no kwanga guheranwa n’ibibazo,"
"Uruhare rw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu mu kwita ku buzima bw’abagore, rwafashije guha umurongo gahunda zo kwita ku barwayi ba kanseri, bigaragaza ko gutsinda bituruka mu gufata ingamba zihamye no kuzishyira mu ngiro."










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!