Ku wa 20 Mata 2024 ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, hibutswe abagore n’abana biciwe i Sovu, hanatangwa ubuhamya bw’ukuntu abahiciwe babanje gushinyagurirwa n’Interahamwe.
Mu buhamya bwatanze n’umwe mu barokokeye i Sovu [tutashatse gutangariza imyirondoro] yavuze ko na mbere y’uko Jenoside itangira nko mu 1990 iwabo babwirwaga amagambo y’incyuro, bagatotezwa mu buryo bukomeye. Yatanze ingero z’uburyo iyo bajyaga kuvoma bakiri abana bababwiraga ko Abatutsi bari buvome nyuma.
Uwatanze ubuhamya yavuze ko muri aka gace ka Sovu Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye tariki ya 13 Mata 1994, ariko ko mu bindi bice bahanaga imbibi nka Nkungu na Munyaga ho yari yaratangiye mbere, bakabona abatutsi baho bahunga abandi batwikirwa inzu.
Yavuze ko tariki ya 13 aribwo bavuye mu rugo iwabo abagabo n’abasore b’abatutsi babasaba kujya gukumira igitero cyari giturutse Nkungu na Munyaga, icyo gihe Papa wabo ngo yababwiye ko agiye kubahisha ku mugabo yari yaragabiye inka ariko ngo ntibyakunze, ahubwo abenshi batangiye guhunga buri wese ku giti cye.
Ati “Interahamwe z’abana zadufataga ku ngufu, Interahamwe za ba se zigafata ababyeyi bacu zikabasambanya. Twiriwe muri ubwo buzima mpaka, tuza kuvugana ngo dusubire mu matongo iwacu. Icyo gihe induru zari ziri kuvuga ahantu henshi kuko bari bari kubatema.”
Uwatanze ubuhamya yavuze ko nyuma yo guhungira ku matongo y’iwabo Interahamwe zahabasanze zirongera zirabasambanya ndetse uwari uzikuriye atumaho lisansi yo gutwika iwabo babireba, yavuze ko babakingiranyemo barahatwika ku bw’amahirwe bashika urugi bavamo bose ari bazima.
Yavuze ko yagiye kwihisha ahantu mu mugano ahasanga undi mugore wahigwaga afite abana babiri, Interahamwe zaje kubavumbura zirabazamura zibagejeje ahantu ku muhanda zica umwe muri ba bana babiri zimukubise impiri mu mutwe kuburyo ubwonko bwasohotse hanze.
Yavuze ko bigeze tariki ya 18 na 19 Mata abari abayobozi batangiye guhamagarira abagore n’abana guhungira ku mashuri ya Sovu, bavuga ko nta muntu wongera kubica ahubwo bashaka kubakiza.
Ubwo buryo bwatumye abagore, abakobwa n’abana bava aho bari bihishe baraza bakajya babashyira mu mashuri, bamwe batangira kwizera ko bagiye kurokoka.
Ati “Hari umugabo wazanye ibitoki, ibishyimbo ndetse n’urusenda tugira ngo bagiye kudutekera ariko bahise bacanira umuriro bashyiramo rwa rusenda ubundi bahungiza umuriro bawerekeza aho twari turi kugira ngo imyotsi yarwo itwice.”
“Ubwo niko Interahamwe ziturwanira twe n’ababyeyi bacu bajya kudusambanya, ababyeyi bacu niko bavuzaga induru babasambanya natwe abakiri bato badusambanya. Twabayeho muri ubwo buzima, abana bari babashyize mu ishuri ryabo nabo tukajya twumva barira kubera rwa rusenda.”
Uwatanze ubuhamya yavuze ko igitero cyari cyagiye kwica i Mwulire cyavuyeyo gihitira i Sovu ku mashuri, ngo bahereye ku mukecuru wari ushaje cyane bamukurubana mu kibuga ku buryo imvi zagiye zisigaramo arinda apfa.
Ati “ Uwo munsi bahise binjira mu mashuri batangira gutemagura abantu, abandi babakubita impiri. Njye bagiye kungeraho ndyama nunamye ngo banteme ntari kubabona, hari umwana wari uri iruhande rwanjye baramuteruye bamukubita ku gikuta bamungereka hejuru we n’abandi bantu babiri, bahavuye baziko nanjye napfuye kuko abari bari mu ishuri bose barabatemye.”
Yavuze ko yaje kwikorahora yumva ni muzima uretse amaraso y’abantu bari bamugeretse hejuru, yavuze ko yaje kubyuka ava muri iyo mirambo arasohoka Interahamwe ziramukurikira azicikira mu rutoki.
Ubwo ngo yakomeje kwihisha mu bice bitandukanye kugeza ubwo musaza we bamutemye areba aho yari yihishe, uretse musaza we ngo bagiye banatema abandi batutsi benshi zikabica ari nako zigenda zihunga ngo kuko Inkotanyi zari zageze muri Rwamagana.
Yakomeje kwihisha kugeza ubwo yabonye abasirikare bafite ibitenge mu ijosi bavugaga Igiswahili aza kuva aho yari yihishe, ngo baramufasha bamwoza amaraso menshi yari amuriho ubundi bamujyana mu nkambi kimwe n’abandi baturage.
Yavuze ko ashimira Inkotanyi ku kuba zaratumye yongera kubaho, akanaba mu gihugu cyiza kirimo amahoro bitandukanye na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!