Ni ibihembo biri gutegurwa n’ikigo 1000 hills events gifatanyije n’ibigo n’imiryango itandukanye yita ku iterambere ry’abagore. Uretse abantu ku giti cyabo, hazanashimirwa ibigo byimakaje ihame ry’uburinganire.
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 11 Werurwe 2023, hagamijwe kwishimira ukwezi kwahariwe abagore, bizagera ku byiciro bitandukanye kuko hazatangwa ibihembo 42 bizahabwa abagore bafite ibigo n’ababa bafite ibyo bafitemo imigabane guhera kuri 50%.
Biteganyijwe ko hazanahembwa kandi abagore bafite ibigo bayoboye neza n’abakoze ibikorwa byagize inyungu bitanga muri sosiyete.
Kugira ngo hazotoranywe abagore babaye indashyikirwa, bazagenda bandikishwa n’abantu babafitiye icyizere cyangwa bo ubwabo igikorwa cyatangiye kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 cyikazasozwa ku wa 10 Gashyantare, hagahita hajyaho uburyo bwo gutorwa kuko aya majwi azaba afite 30% n’akanama nkemurampaka kazagira uruhare rwa 70%.
Umuyobozi wa 1000 hills events, Ntaganzwa Nathan, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo bagire umusanzu batanga mu gukomeza kuzamura abagore bamaze gutinyuka bakinjira mu bucuruzi.
Ati “Kugira ngo abo bagore tubamenye, twifashishije inzego zirimo izibashinzwe zizi ubuzima bwabo. Igihembo kizatangwa ni ukugira ngo dushimire abagore bakoze neza, tubereka ko bakoze neza ndetse n’abari hasi babashe kubareberaho.”
Yakomeje avuga ko abafatanyabikorwa babo barimo Minicom, PSF, ICPAR, National Women’s Council, Rwanda Women Network, UN Women & Gender Monitoring office aribo bazafasha gutoranya aba bagore kuko aribo basanzwe bakorana bya hafi.
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 11 Werurwe 2023 ni 42 birimo 24 bizahatanirwa, 13 ntihazabamo guhatana mu gihe ibigo 13 birimo umunani binini na bitanu byo mu cyiciro cy’ibigo bito n’ibiciriritse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!