Ukwezi kwa Werurwe buri mwaka Isi yose iba izirikana uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Isi n’imibereho myiza ya muntu. Equity Banki Rwanda iri mu bafite abagore benshi bakorana mu rwego rw’imari ndetse bemeza ko byabahinduriye ubuzima.
Umwe mu ba-agents ba Equity Bank Bank, Mukaneza Françoise, yabwiye IGIHE ko yatangiye gukorana n’iyi banki mu 2016 atangiranye igishoro cy’ibihumbi 500 Frw, ariko binyuze mu nguzanyo iyi banki igenda igenera aba-agents bayo ndetse no gukorana na yo neza, bituma agera ku gishoro cya miliyoni 15 Frw.
Yakomeje avuga ko mbere yo gukorana n’iyi banki, ubuzima bwari bugoye ariko kuri ubu yiteje imbere kandi mu buryo bugaragara.
Ati “Mbere ntarakorana na Equity Bank nakoreraga abandi, nyuma nza kubona amafaranga make nsaba kuba umu-agent wa Equity. Nyuma yaho naje kwiteza imbere nk’umuntu uba mu Mujyi wa Kigali nabaga mu nzu nkodesha, ariko ku bwo gukorana na Equity ndetse no kuba umu-agent wayo bagenda baduha amahirwe atandukanye, bakaduha inguzanyo kugira ngo twongere igishoro twari dufite, bityo naje kubona aho gutura.”
Mukaneza yahamije ko umwuga akora utareba ibyo umuntu yize ahubwo banki ishyira imbere gufasha buri wese kugira ngo yiteze imbere, birimo no gufasha abakorana nayo mu rwego rwo kubona amahugurwa ku bijyanye na serivisi z’imari.
Benemariya Ernestine na we yabwiye IGIHE ko yatangiye gukorera Equity mu 2016 afite igishoro cy’ibihumbi 700 Frw gusa.
Nyuma y’imyaka icyenda akorana n’iyi banki, amaze kugera ku gishoro cya miliyoni 20 Frw. Yabashije kwigurira ikibanza ndetse mu bihe biri imbere ateganya kubaka inzu.
Yagize ati “Akazi cyangwa inzu ni icyo uyiririyemo, ushobora kureba akazi k’umuntu ukabona karasuzuguritse kandi ari ko kamutunze ari na ko kamugize uwo ari we, ndetse rimwe na rimwe kaninjiza menshi kurusha ako wowe ubona kadasuzuguritse.”





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!