Ni umushinga wiswe Supporting Women Farmers’ Climate Resilience, uzakorerwa mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gishanga cya Rufigiza Nyagisenyi giherereye mu Murenge wa Kinyinya.
Biteganyijwe ko uwo mushinga uzakorerwa ku buso bwa hegitare 140 ndetse abahinzi 580 bakazawungukiramo byinshi birimo ubumenyi ku guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, amahugurwa ku buhunzi no guhuzwa n’abaguzi b’umusaruro wabo.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Biodiversity Conservation, Niyonsaba David, yagaragaje ko bahisemo gutangiza uwo mushinga mu rwego rwo gufasha abahinzi ku kubungabunga umusaruro no kurengera ibidukikije.
Ati “Ni ugufasha abahinzi 580, mu bu buryo bwo kubafasha kugeza umusaruro wa bo ku isoko ukimeze neza no kubaha ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Yagaragaje ko muri uwo mushinga hazabaho ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta n’iz’abikorera kandi ko bifuza gukemura ikibazo cyo kuba haba hari abahinzi bafite ubutaka budakoreshwa neza n’abafite umusaruro ushobora gutakara.
Umwe mu bahinzi babarizwa muri koperative y’abahinzi bahuje intego ba Gasabo bakorera mu gishanga cya Kinyinya (KOABIGA) yagaragaje ko bishimiye ko uwo mushinga uzabafasha mu guteza imbere ubuhinzi no kugira ubumenyi ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Hari Ibiza, amapfa ndetse n’udukoko twangiza imyaka, ibyo byose bitugiraho ingaruka zikomeye kuko bituma umusaruro ugabanyuka. Buriya n’uburyo abantu bagenda biyongera baganisha amazi mu bishanga mu gihe cy’imvura usanga haba imyuzure. Turizera ko ku bufatanye bwacu na mwe muzabidufashamo tugahangana n’ihindagurika ry’ibihe.”
Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Julie Crowley, yagaragaje ko bishimiye gutera inkunga uyu mushinga uzafasha abahinzi guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kurengera ibidukikije.
Ati “Tuzatanga inkunga izatumaa Prime Biodeversity Conservation ifasha abahinzi mu kuzamura urwego rw’uburyo bakoramo ubuhinzi kandi dutekereza ko bizazamura umusaruro ndetse bigatuma n’abahinzi barushaho kugira ubuzima bwiza.
Yagaragaje ko Canada izatanga inkunga ingana n’ibihumbi 35 by’amadorali angana na miliyoni 35 Frw kuri uwo mushinga uzamara umwaka umwe gusa.
Prime Biodiversity Conservation igaragaza ko uretse gufasha abahinzi mu kubaha amahugurwa itegenya no gutunganya ahantu abaguzi bazajya basanga abo bahinzi ngo bagurirwe umusaruro n’uburyo bwo kuwubungabunga ngo utangirika.
Amafoto: Kwizera Remy Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!