00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagize uruhare muri Jenoside bitegura gufungurwa, bagiye kujya bahabwa amasomo yihariye

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 10 March 2025 saa 09:49
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, yatangaje ko amasomo y’abitegura gufungurwa bari barakatiwe ibihano kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agiye gutangira gutangwa muri Werurwe 2025.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, Dr. Bizimana Jean Damascène, aherutse kubigarukaho ubwo yari mu Karere ka Gisagara, mu biganiro byagenewe urubyiruko byiswe ‘Rubyiruko menya amateka yawe’, byabaye mu rwego rwo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yaganirizaga urubyiruko rusaga 1000 rwo mu turere dutandatu two mu Ntara y’Amajyepfo ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside, Minisitiri Dr. Bizimana, yababwiye ko abagororwa bakatiwe kubera Jenoside bitegura gufungurwa, bagiye gutangira kwigishwa byihariye mbere yo gufungurwa, aho bizajya bitangira mu gihe basigaje amezi atatu ngo batahe.

Yavuze ko n’ubusanzwe abantu bari mu igororero basanzwe bahabwa ibiganiro, inyigisho zitandukanye n’amahugurwa atandukanye nko kwigishwa gusoma, urubyiruko rutize rujyanwa mu ishuri n’ibindi.

Nyuma y’izo nyigigisho zitandukanye, MINUBUMWE yatekereje n’izo nyigisho ku bitegura kurangiza ibyo bihano bikomeye, kugira ngo bitegure kugaruka mu muryango nyarwanda bameze neza.

Minisitiri Dr. Bizimana ati “Twaje gusanga rero hari abakoze ibyaha bya Jenoside, ubu abasigaye mu igororero ni abahawe ibihano bikomeye kuko hari abakatiwe hejuru y’ imyaka 25 n’abakatiwe gufungwa burundu. Abo bantu harimo ba ruharwa batigeze bemera n’uruhare rwabo muri Jenoside, baticuza, badasaba imbabazi, bagitsimbaraye.”

Icyakora yavuze ko hari benshi bagororotse, bateye intambwe ifatika ariko bakeneye kumenya aho igihugu kigeze ngo bashobore kubana n’abandi neza.

Yagaragaje ko ari yo mpamvu bateguye iyo gahunda ngo abo bantu bategurwe by’umwihariko kuko muri bo harimo abadaheruka kubonana n’imiryango yabo, abagore babo, abagabo babo n’abana babo, ndetse bakazabahuzwa n’imiryango y’abo biciye.

Dr. Bizimana, yavuze ko mbere byateraga ibibazo, aho hari abiciwe mu gihe babonaga umuntu wakatiwe imyaka 20 cyangwa 30 afunguwe, ugasanga aje abo yakoreye icyaha batarigeze bitegura ngo bige kwakira umuntu wakatiwe, banitegure kubana na we.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko abarangije ibihano bya Jenoside bazajya babanza kubonana n'abo bahemukiye n'abo mu miryango babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .