Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Canada bashimye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Werurwe 2019 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rya Canada rishinzwe Afurika (Canada-Africa Parliamentary Association, CAPA) muri iki Cyumweru riri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gutsura umubano hagati y’Inteko z’ibihugu byombi no kwigira ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Muri uru zinduko, abagize iryo huriro bahuye na bagenzi babo bagize umutwe w’abadepite na sena.

Bahuye kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera n’abayobozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), aba Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside n’abayobozi ba Pro-femmes Twesehamwe.

Abo badepite n’abasanteri bo muri Canada kandi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi banashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane za Jenoside.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, umwe mu bayobozo b’iryo huriro, Depite Robert Oliphant, yihanganishije abanyarwanda, abashimira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bahisemo.

Ati “Twaje hano kwigira ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ubufatanye, kubwizanya ukuri n’uburyo bwo kubahiriza inshingano buri umwe ashinzwe. Isi ikura amasomo mu buryo mwabashije kuvana igihugu mu bihe bigoye none ubu mukaba muyoboye mu kugarura amahoro, kurwanya Jenoside no kubana n’abandi mu mahoro.”

Mu Rwanda banasuye Akarere ka Burera ahari umushinga w’Abanya-Canada ugamije guteza imbere ubuvuzi.

Itsinda ry’Abadepite n’Abasenateri basuye u Rwanda rigizwe n’Umuyobozi waryo Senateri Raynell Andreychuk ndetse na depite Robert Oliphant bafatanyije kuriyobora.

Ririmo kandi na Senateri René Cormie, Senateri Jim Munson, Depite Ramez Ayoub, Depite Pam Damoff na Depite Greg Fergus.

Abagize Ihuriro ry’Inteko Ishinga Amategeko ya Canada rishinzwe Afurika baherukaga mu Rwanda mu 2008.

Iri tsinda ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Canada ubwo ryasuraga Umutwe w'Abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza