Abagize Inteko Ishinga amategeko basabwe gukomeza kwitanga mu nshingano zabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu 5 Gashyantare 2020, Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi yatangiye igihembwe cya 2 gisanzwe cy’umwaka wa 2019-2020 nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 72.

Ubwo yatangizaga imirimo y’Inteko Rusange y’Igihembwe gisanzwe cya Sena, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yibukije imirimo yakozwe mu gihembwe cya mbere gisanzwe n’ibyakozwe mu gihembwe kidasanzwe, ashimira Abasenateri uburyo imirimo yakozwe muri ibi bihembwe byose kuko bayikoranye ubwitange kandi bakayikora neza.

Yagize ati “Nagira ngo mbonereho umwanya mu gihe dutangiye iki gihembwe, mbashimire akazi keza kakozwe mu gihembwe gishize ndetse na nyuma yacyo, nizera ko tuzakomeza kugaragaza ubwitange n’umurava kugira ngo dusoze neza inshingano zacu”.

Mu mirimo yagarutsweho hari ukwakira abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye; ibikorwa by’amakomisiyo birimo icya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano cyo kumenyekanisha mu mashuri makuru na kaminuza ubushakashatsi bwa Sena ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya.

Harimo no kwitabira inama n’ibikorwa bitandukanye by’amahuriro anyuranye y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ibindi.

Inteko Rusange ya Sena kandi yemeje raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzumwa rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2019-2020 nyuma yo kuyisesengura no kuyunguranaho ibitekerezo.

Hanafashwe ingamba zo gusuzuma impamvu hakiri ibibazo bitarakemuka bibangamiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kandi bifite ingaruka ku iyubahirizwa ry’amahame remezo ari mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 10.

Ku ruhande rw’Umutwe w’Abadepite, ubwo yafunguraga iki gihembwe, Perezida wawo Mukabalisa Donatille yibukije Abadepite inshingano bafite zirimo guhagararira abaturage; kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma haba mu ngendo bakoze, izo muri Komisiyo zihoraho bakoreramo, byose bigamije kureba imibereho y’Abanyarwanda ndetse n’icyo gahunda zabagenewe zibafasha.

Yavuze kandi ko iyo bakora izo ngendo baba banagamije kureba inzitizi n’ibindi bibazo bihari bituma zimwe muri izo gahunda zigamije guteza imbere Abanyarwanda zidakora neza, bityo bagakora ubuvugizi kugira zirusheho kugerwaho neza.

Muri iyi Nteko Rusange kandi Abadepite bemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta, n’ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda.

Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye atangiza igihembwe cya kabiri gisanzwe cy’umwaka wa 2019-2020
Inteko Rusange ya Sena yemeje raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzumwa rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2018-2019
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yibukije Abadepite inshingano bafite harimo guhagararira abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .