Abagifite ibikorwa n’ibikoresho ahahoze inganda i Gikondo bahawe igihe ntarengwa cyo kubikuraho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kamena 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahaye iminsi irindwi abagifite ibikorwa n’ibikoresho ahahoze icyanya cy’inganda i Gikondo, kuba babikuyeho bitakorwa bigatezwa cyamunara.

Ku nshuro ya mbere Umujyi wa Kigali wari wasabye abahafite ibikorwa n’ibikoresho kuba babikuyeho ku wa 9 Werurwe 2020, ariko ntibyubahirizwa kuko hari ibikihagaragara.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Rugaza Julian, rivuga ko ari mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza n’amategeko ajyanye no gucunga no kubungabunga ibishanga cyane cyane ibyamaze kwimurwamo ibikorwa bitandukanye n’ibindi muri rusange.

Rikomeza rivuga ko “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongeye kumenyesha abantu bose bafite ibikoresho [imashini, imodoka zishaje, ibyuma bishaje n’ibindi] ahahoze icyanya cy’inganda i Gikondo n’ahandi hatandukanye ko bagomba kuba bakuyemo ibikoresho byabo bitarenze iminsi irindwi uhereye igihe itangazo risinyiwe [kuri uyu wa Kabiri].”

Ibikoresho bizaba bitarakurwaho bizatezwa cyamunara.

Muri Mutarama uyu mwaka ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kwimura ibikorwa byo mu cyanya cyahoze ari icy’inganda i Gikondo byari bigeze kuri 60%.

Imyaka ibaye hafi irindwi Guverinoma y’u Rwanda itangiye kwimura inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi biherereye mu cyanya cy’inganda cya Gikondo mu Karere ka Kicukiro, kugira ngo hatunganywe hashyirwe ubusitani bw’icyitegererezo n’ibindi bikorwa nyaburanga.

Inganda zimurwa i Gikondo zerekeza mu cyanya zahariwe, Kigali Special Economic Zone, aho leta yateganyirije ubutaka abahimukira, ku buryo baba basigaranye umukoro wo kuhubaka.

Mu ngengo y’imari ya 2019/2020, umushinga wo kwimura inganda ziherereye mu cyanya cy’inganda cya Gikondo wagenewe miliyari 8.8 Frw.

Mu ngengo y’imari ya 2018/2019 iki gikorwa cyari cyagenewe miliyari 9.8 Frw, nk’amafaranga agenerwa abahafite ibikorwa ngo bimuke. Muri Nyakanga 2018, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavugaga ko hakenewe miliyari 30 Frw.

Ahavuye ibikorwa by’inganda, Umujyi wa Kigali nawo usubira inyuma uharyoshya. Ubusitani bw’icyitegererezo bwiswe “Gikondo Recreation Park” buri kuhatunganywa ndetse mu 2019 Abanyakigali n’abatembera mu Murwa Mukuru w’u Rwanda bazatangira kuhasohokera.

Ibyo bikajyana n’uko mu buryo bw’igihe kirekire iki gishanga kizashyirwamo ikiyaga ndetse inyigo zararangiye, imbogamizi isigara ku baturage batuye aho kigomba kubakwa kimwe n’inganda zihakorera, ariko na zo zigeze kure zimurwa.

Umushinga wo kwimura inganda mu Gishanga cya Gikondo wari uteganyijwe kurangira mu 2016, gusa ukomeza kugenda wigizwa inyuma bitewe n’ubushobozi buhambaye bisaba.

Nyuma y'iminsi irindwi abazaba batarakura ibikorwa n'ibikoresho byabo ahahoze inganda i Gikondo bizatezwa cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .