Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda, yatangaje ko guhera ku wa 20 Mutarama 2025, Abasenateri bazatangira kuzenguruka mu turere twose tw’igihugu bagenzura ibibazo n’imikorere by’amavuriro y’ibanze azwi nka Pôste de Santé.
Ati “Sena yateguye igikorwa yo gusura abaturage harebwa ibikorwa kugira ngo amavuriro y’ibanze abashe kuba ahagaze neza. Ni igikorwa kizagirwamo uruhare n’Abasenateri bose.”
Mbere y’uko Abasenateri bajya mu baturage bahisemo gutumira Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ngo abagezeho uburyo urwego rw’ubuzima ruhagaze muri rusange n’ishusho y’ibigo by’ubuvuzi by’ibanze muri rusange.
Dr. Kalinda yagaragaje ko amakuru bahawe ahagije ku birebana n’ibikorwa n’ingamba zihari kugira ngo izo nzego z’ubuvuzi bw’ibanze zitere imbere.
Ati “Birumvikana ko abaturage bafite ubuzima bwiza ari bo bakorera icyo gihugu bakagiteza imbere. Ibyo bigo by’ibanze by’ubuzima bikora neza, bigatanga serivisi zegereye abaturage kandi bakeneye.”
Yakomeje ati “Ingorane zihari bazitubwiye cyane cyane izigendanye n’abakozi bakiri bake no kuba zimwe muri zo zikoreshwa n’abikorera, hakaba hagiye hari ibibazo nabyo bizarebwa. Turibwira ko Abasenateri bazaza bafite uburyo bashaka kujyamo inama kugira ngo amavuriro y’ibanze arusheho gukora neza.”
Yavuze hari ibintu nka Sena y’u Rwanda ibona bikwiye kwitabwaho mu guharanira ko urwego rw’ubuzima rutera imbere birimo kongera umubare w’abaganga kuva ku rwego rwo hasi kugera ku bitaro bya Kaminuza no gutera intambwe mu kubaka ubushobozi bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo zigenda zaduka.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda rufite intego ko nibura 95% by’abagana ibigo by’ubuvuzi bajya bivuriza mu mavuriro y’ibanze n’ibigo Nderabuzima.
ati “Ni yo gahunda ndetse biranajyana no kugenda tumanura ubushobozi, ahari inzobere bakagenda, zikajya ku bitaro by’uturere ndetse n’ibigo Nderabuzima bigatangira kujya bikorwamo n’abaganga(abadogiteri) ku buryo bidasaba ko buri gihe habaho kohereza abarwayi [transfer] mu bitaro.”
Yavuze ko bijyanye na gahunda y’urwego rw’ubuvuzi mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, umuganga ashobora kujya mu Kigo Nderabuzima akaba yaba nk’Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi cyangwa umukozi uhakora kandi agatanga na serivisi nk’izo yatangiraga ku bitaro.
Yabwiye Abasenateri ko nubwo amavuriro yo hasi akunze kugira ikibazo cyo kubura abaforomo n’ababyaza, umwaka ushize u Rwanda rwungutse abarenga 200 barangije amashuri yisumbuye kandi bashyizwe mu mavuriro y’ibanze n’ibigo Nderabuzima.
Yavuze kandi ko muri uyu mwaka, igihugu cyiteze abandi barenga 200 nabo bazashyirwa muri ayo mavuriro.
Imibare y’abashaka serivisi muri ayo mavuriro y’ibanze yagiye yiyongera kuko yavuye ku 71.212 mu mwaka wa 2016-17 igera kuri 3.963.545 mu 2023-24.
U Rwanda rufite amavuriro y’ibanze 1280 bingana na 57% by’ibigo by’ubuvuzi igihugu gifite rukanagira ibigo Nderabuzima 510.
Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa amavuriro y’ibanze kandi agezweho 100 mu gihe 420 azavugururwa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!