00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri 900 basubiye mu buzunguzayi kubera gutinda kuzura kw’ikiraro cya Nyabugogo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 August 2022 saa 07:48
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’isoko ry’abahoze ari abazunguzayi riherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, buvuga ko abakorera muri iri soko bugarijwe n’ibihombo bitewe n’uko umuhanda uryegereye umaze igihe ufunzwe kubera imirimo yo kubaka ikiraro gitwara amazi ya ruhurura ya Mpazi.

Mu bacuruzi 1700 bari baririmo abagera kuri 900 bamaze kwisubirira mu muhanda mu bucuruzi bw’akajagari kubera kubura abakiriya bagana iri soko.

Kuva iyi mirimo yatangira mu ntangiriro za Mata, umuhanda uva mu Mujyi rwagati werekeza Nyabugogo warafunzwe, wimurirwa munsi y’isoko ryo kwa Mutangana no ku Kinamba. Urujya n’uruza rwahoze hafi y’isoko rya Nyabugogo ntirukihaba.

Bamwe mu bakorera muri iri soko ry’abahoze ari abazunguzayi, babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’uburyo imirimo yo kubaka iki kiraro yatinze cyane.

Bavuga ko bitewe n’uburyo batakibona abakiriya kubera ko umuhanda uva mu Mujyi werekeza Nyabugogo wafunzwe, ari bimwe mu biri gutuma benshi muri bo bava muri iryo soko bagasubira mu bucuruzi bw’akajagari.

Uwitwa Nyandwi Alice yagize ati “Abantu bose bari gusubira mu buzunguzayi kubera ko uyu muhanda wafunzwe nta bakiriya bakiza aha kuko abakiriya baza bahita bigira hariya kwa Mutangana bakaba ariho bahahira”.

Yemeza mbere y’uko bubaka icyo kiraro yagurishaga nk’amaseri 10 y’imineke ariko ubu akaba atari no kugurisha amaseri abiri ku munsi.

Mukandori Claudine umaze imyaka itanu akorera muri iri soko, na we avuga ko kuba ikiraro kiri kubakwa Nyabugogo cyaratinze kuzura ari byo biri gutuma abakorera muri iri soko benshi basubira gucururiza mu mihanda.

Yagize ati “Twasubiye mu mihanda kubera ko turi guhomba cyane n’ibicuruzwa byacu bikahaborera kuko nta bakiriya turi kubona kubera ko nawe urabona ko umuhanda wafunzwe kandi ikindi n’imiryango yose iri soko ryari rifite yarafunzwe uretse uriya umwe munini gusa.”

Yongeyeho ko mbere yakoreraga amafaranga 5000Frw ku munsi ariko ubu atari gutahana n’amafaranga 1000Frw bitewe n’uko nta bakiriya bakiza muri iryo soko.

Umuyobozi wa Koperative Ejo Heza ikorera muri iri soko ry’abahoze ari abazunguzayi Cyibasumba Blaise, yabwiye IGIHE ko kuva iki kiraro cya Nyabugogo cyatangira kubakwa abacuruzi 900 ari bo bamaze gusubira mu bucuruzi bw’akajagari mu muhanda.

Yagize ati “Ubu isoko ryacu rimeze nk’iriri ku cyirwa kuko ntawe ugipfa kurizamo kubera ko umuhanda wafunzwe. Ikindi n’imiryango irindwii twari dufite umwe niwo ufunguye indi yose abubaka umuhanda barayifunze.”

Yakomeje asaba ubuyobozi bubishinzwe kubakorea ubuvugizi kugira ngo iki kiraro gikorwe vuba kuko bitabaye ibyo, abakoreraga muri iryo soko bashobora gusubira gucururiza mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali ari benshi.

Umujyi wa Kigali wasobanuye ko wongereye igihe cyo kubaka ikiraro cya Nyabugogo kugira ngo kizuzure kimeze neza, mu gihe byari byitezwe ko kizatangira gukoreshwa muri Kamena uyu mwaka.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwavuze ko ikiraro nyirizina cyamaze kuzura, ibirimo bikorwa ubu ari ugutunganya umuhanda no gukora amasuku, kandi hari icyizere ko nabyo biza kurangira mu gihe cya vuba.

Muri iri soko hagaragara ibibanza byinshi bitakirimo abantu kubera ko abenshi muri bo bari gusubira mu buzunguzayi
Abasigaye muri iri soko barasaba ko ikiraro cyakubakwa vuba bakongera kubona abakiriya nka mbere
Mu isoko ry'abahoze ari abazunguzayi i Nyabugogo hari abasize ibibanza byabo basubira mu muhanda
Umuyobozi wa Koperative Ejo Heza ikorera muri iri soko Cyibasumba yavuze ko abagera kuri 900 basubiye gucururiza mu muhanda
Nyandwi yemeza ko ibicuruzwa byinshi barangura biri kubaboreraho babuze abaguzi
Ibikorwa byo kubaka ikiraro cya Nyabugogo birakomeje
Umuhanda wo hafi y'ahari kubakwa ikiraro na wo urimo gukorwa neza bigaragara ko uzafungurwa vuba
Mu minsi ya vuba iki kiraro kizongera gukoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .