Muri Nzeri 2019 nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’impunzi, nyuma y’aho rwagiye rwakira n’ibindi byiciro by’izi mpunzi zose zijyanwa mu Nkambi ya Gashora mu Bugesera, aho zateguriwe gutuzwa by’agateganyo.
Ni impunzi zituruka mu bihugu bya Afurika bitandukanye zari zaraheze muri Libya zishaka kujya i Burayi ariko ntibyakunda, u Rwanda rwemera kuba ruzakiriye mu gihe zigishakirwa ibindi bihugu zizajyamo.
Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, Elise Laura Villechalane, yabwiye The NewTimes ko kugeza ubu abagera kuri 81 bamaze kujyanwa mu bihugu bitandukanye. Muri aba 49 bajyanywe mbere y’icyorezo cya COVID-19 mu gihe abandi 33 bajyanywe muri Canada na Norvège nyuma y’aho Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali cyongeye gufungurirwa.
Elise Laura Villechalane avuga ko hari na gahunda y’uko mbere y’uko uyu mwaka urangira hazoherezwa abandi bari hagati ya 30 na 40 mu bihugu birimo u Bufaransa na Norvège.
Ati “Kuva ingendo zo mu kirere zakomorerwa, twakiriye itsinda riturutse mu Bufaransa rije gukora ibaza kugira ngo kugenda bibe vuba byihuse.”
Imibare yerekana ko u Rwanda rwakiriye izi mpunzi ziturutse muri Libya 306, hakaba hari gahunda y’uko abagera kuri 1/3 bazaba boherejwe mu bihugu by’amahanga byemeye kubakira mbere y’uko uyu mwaka urangira. Izi mpunzi zituruka mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu ihembe rya Afurika birimo Somalia, Sudani na Eritrea.
Kwakira izi mpunzi z’Abanyafurika ni icyemezo Perezida Kagame yafashe nyuma y’uko mu 2017 hagaragaye uburyo zateshwaga agaciro muri Libya bamwe bagacuruzwa nk’abacakara, abandi bagakorerwa iyicarubozo.
Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo amasezerano yo kwakira impunzi 500 yashyizweho umukono ku Cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!